skol
fortebet

Ibyaranze tariki ya 12 Nyakanga mu mateka harimo n’igitero kimwe mu bikomeye mu byabayeho mu mateka y’isi

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

. Turi tariki ya 12 Nyakanga, ni umunsi w’ 193 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 172 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byranze uyu munsi mu mateka. 1580: Hashyizwe ku mugaragaro igitabo cyiswe Ostrog Bible, imwe muri bibiliya zashyizwe ahagaragara bwa mbere, iyi bibiliya yari yanditse mu rurimi rwa Slovanic. 1812: Mu ntambara itoroshye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaruriye igihugu cya Canada, Windsor na Ontario.
1920: Hashyizwe umukono ku (...)

Sponsored Ad

.
Turi tariki ya 12 Nyakanga, ni umunsi w’ 193 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 172 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byranze uyu munsi mu mateka.
1580: Hashyizwe ku mugaragaro igitabo cyiswe Ostrog Bible, imwe muri bibiliya zashyizwe ahagaragara bwa mbere, iyi bibiliya yari yanditse mu rurimi rwa Slovanic.
1812: Mu ntambara itoroshye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaruriye igihugu cya Canada, Windsor na Ontario.

1920: Hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Soviet–Lithuanian Peace Treaty hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) na Lituania, aya masezerano yahesheje ubwigenge igihugu cya Lituania.

1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, mugi
tero cyabereye Prokhorovka, ingabo z’Abadage n’Abarusiya, (Icyo gihe zari zibumbiye mu gihugu cya repubulika Zunze Ubumwe z’Abasovite) zatangije igitero gikomeye, cyagaragayemo ikoreshwa ry’intwaro zikomeye, n’ubutasi bukomeye mu bya
gisirikare. iki gitero kibarirwa muri bimwe mu bitero bikomeye mu mateka y’isi.
1961: Intara ya Pune, mu gihugu cy’u Buhinde yibasiwe n’umutingito utoroshye, kugeza ubwo kimwe cya kabiri cyayo kirengerwa, imiryango irenga ibihumbi ijana yakuwe mu byayo n’uyu mwuzure, ndetse uhitana abantu barenga ibihumbi bibiri.
1973: Umuturirwa wa National Personnel Records Center, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye bikomeye inzu ya gatandatu y’uyu muturirwa.
1975: Ibihugu bya São Tomé na Príncipe byatangaje ubwigenge bwabyo, byibohora ubukoloni bw’igihugu cya Portugal.

1979: Ikirwa cya Kiribati, giherereye mu Nyanja ya Pacific, yatangaje ubwigenge bwacyo kibohora ubukoloni bwa Portugal.

2006: Hezbollah, Umutwe wa Politiki witwara gisirikare wagabye igitero cyiswe Operation True Promise, ku gihugu cya Israel.
2006: Intambara ya Lebanon-Israel yaratangiye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga mu mateka.
1852: Hipólito Yrigoyen, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Argentine, yabaye Perezida w’iki gihugu inshuro ebyiri.
1935: Satoshi Ōmura, umwalimu ukomoka mu Buyapani wari umuhanga mu butabire n’ibinyabuzima wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
1937: Lionel Jospin, wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.
1937: Robert McFarlane, wabaye umujyanama mu bya gisirikare wa Ronald Reagan wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1991: James Rodríguez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Colombia, ubu akaba akinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne.
1995: Luke Shaw, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu bwongereza.
1996: Moussa Dembélé, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga

1742: Richard Cromwell, umuhungu wa Oliver Cromwell wari umusirikare n’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

1845: Henrik Arnold Thaulow Wergeland, umwanditsi ukomoka wo mu gihugu cya Norvège. Igitabo azwiho cyane ni icyo yise “The history of Man and God’s plan for humanity”.umuntu agenekereje ya cyita ‘Amateka ya muntu, n’imigambi Imana imufitiye.”

1849: Dolley Payne Todd Madison, umufasha wa Perezida Thomas Jefferson, wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka w’1809 kugera 1817.
1944: Theodore D Roosevelt, Jr, umusirikare w’umujenereli wa Leta Zune Ubumwe z’Amerika. Uyu ni umuhungu wa Perezida Theodore "Teddy" Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’ 1901 kugera mu mwaka w’1909.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa