skol
fortebet

Icupa rimwe ridasanzwe ry’inzoga ryagurishijwe ku giciro kiruta ibindi ku isi ku kayabo k’amamiliyoni

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Icupa rimwe ridasanzwe ry’inzoga ya Scotch whisky ryagurishijwe ku giciro kiruta ibindi ku isi cya miliyoni $1,9 muri cyamunara i Londres.

Sponsored Ad

Iyi whisky yo mu bwoko bwa Macallan 1926 ni icupa rimaze imyaka 60 ryabitswe neza, byari biteganyijwe ko rigurwa ku giciro kiri hagati ya $450,000 na $570,000.

Abakoresheje iyi cyamunara ntabwo batangaje umwirondoro w’umukire waguze iyi nzoga.

Umuhigo wari usanzweho w’icupa rimwe rya whisky ryaguzwe menshi ni iryaguzwe miliyoni $1,5 mu mwaka ushize.

Naryo ryagurishijwe na kompanyi ya Sotheby’s ari nayo yagurishije iri.

Iyi kompanyi ivuga ko iri cupa rya Macallan 1926 inzoga irimo ari the "whisky ntagatifu".

Iyi nzoga ngo yakoranywe n’izindi ari amacupa 40 gusa.

Bikekwa ko iri ryonyine ari ryo ryarokotse abanywi.

Muri cyamunara ya whisky zo hambere Sotheby’s yakoresheje harimo amacupa 467 yose hamwe yaguzwe akayabo ka miliyoni hafi 10 z’amadorari ya Amerika.

Jonny Fowle, umuhanga mu nzoga zikaze wa Sotheby’s avuga ko : "Iki ari igihamya gikomeye cy’uburyo izi ari inzoga z’imihama nziza kurusha izindi bari bafite".

Ati: "Byari bishimishije kubona amacupa anyuranye y’izi nzoga aca umuhingo, tugomba kubaha abenzi b’icyo gihe ba Bowmore, Brora, Springbank na cyane The Macallan".

Ibitekerezo

  • Miliyoni $1,9 ni hafi 1 billion/milliard Frw.Ibi byose bikorwa kubera ko urukundo rwakonje.Aya mafaranga yakubakira abakene inzu nyinshi cyangwa akagaburira abantu ibihumbi bashonje.Naho ubundi abanywa iyi Whisky nta kindi gikurikira uretse kujya kuyinyara.Kuba abantu batuye isi badakundana,ahubwo bakikunda,nibyo bituma Mwarimu ahembwa 40 000 Frw,mu gihe Nyakubahwa biganye ahembwa za millions.Ni nayo mpamvu mubona intambara,ruswa,ubusambanyi,etc...
    Amahirwe tugira nuko mu myaka iri imbere,Imana izakura mu isi abantu babi bose,igasigaza abeza gusa.Ndetse igakuraho ibibazo byose bituzengereza,harimo indwara n’urupfu nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa