skol
fortebet

Icyamamare cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera guterera ivi mu irimbi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu marushanwa ya X Factor cyitwa Scarlett Lee cyaciye ibintu kubera amafoto cyashyize hanze umukunzi wacyo Nathan ari kucyambikira impeta mu irimbi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuze ko kuri iki Cyumweru uyu mukunzi we yamutunguye bajya gusura ibituro bya sekuru na nyirakuru,bahageze akubita ivi hasi amusaba ko yazamubera umugore, bituma byinshi mu binyamakuru bicika ururondogoro.

Uyu Scarlett w’imyaka 21,yabyutse mu gitondo yerekana iyi mpeta yambitswe n’uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bakunzi we batangazwa no kuba yayambikiwe mu irimbi.

Uyu muhanzikazi yari amaze imyaka 4 akundana n’umukunzi we Nathan Shaw none byarangiye bambikanye impeta mu irimbi.

Impamvu uyu musore yambikiye Scarlett impeta mu irimbi ni uko uyu mukobwa yakundaga sekuru na nyirakuru ndetse ngo yabikoreye hafi yabo ngo nabo babibone.



Ibitekerezo

  • yooooo yegomama oya sekuru na nyirakuru nibabibonerwose yimushyiremo!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa