skol
fortebet

Ifoto ya Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu aryamye mu kavagari k’amafaranga yaciye ibintu

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva uzwi cyane nka Igisupusu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aryamye mu mafaranga andi ayiyoroshe bituma abantu bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Nyuma y’iyi foto yabaye kimomo,abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu muhanzi w’imyaka 40 yatangiye kuba umukire kubera ibihangano bye byageze kure cyane.

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu ni umuhanzi watunguranye cyane muri muzika mu Rwanda kuko yamaze imyaka acurangira ku muhanda,asaba abantu 100 ushaka kumufata amashusho akamuha 200.

Ubwo Nsengiyumva yasurwaga n’umwe mu banyamakuru ba Radio 10 agacuranga zimwe mu ndirimbo ze,yakuruye ijisho rya Alain Mukurarinda ahitamo kumushoramo imari.

Kuva yamushoramo imari,Nsengiyumva yakoze indirimbo yitwa Mariya Jeanne izwi nka Igisupusupu yakunzwe n’abatari bake bahita ndetse kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni.

Nsengiyumva yatangiye kwamamariza bimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda ariyo mpamvu yatangiye kugaragara aryamye mu mafaranga menshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa