Kigali

Ifoto yafotorewe mu gihugu cya Tanzania yahize andi mafoto yafotowe ku isi uwayifotoye ahabwa ibihembo[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 10335

Uruganda rukora amatelefone ya Smartphone , Apple kuva rwatangira gukora amatelephone yo mu bwoko bwa iphone muri 2007,buri mwaka amafoto meza yafotowe n’izi telefone z’uruganda rwa Apple, agenerwa ibihembo byiswe ’iPhone Photography Awards’.

Kuri iyi nshuro nabwo hatangajwe ifoto yahize iyindi mu zafotowe na iPhone muri uyu mwaka aho Apple yari ifite ba gafotozi 140 bo mu bice bitandukanye by’isi bagabanyijwe mu byiciro 19.

Iyi foto yafotowe muri Tanzania niyo yegukanye igihembo

Igihembo nyamukuru cyegukanywe n’ifoto yafashwe na iPhone X muri Tanzaniya ifotowe n’Umutaliyanikazi Gabriella Cigliano ku ifoto ye “Big Sister”.

Diogo Lage yahembwe nk’Umufotozi w’umwaka kubera ifoto ye “Sea Stripes” yafashwe na iPhone SE.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Yuliya Ibraeva kubera ifoto ye “Sorry, no movie today” yafashwe na iPhone 7 Plus, naho umwanya wa gatatu wegukanywe na Peng Hao ku bw’ifoto ye “Come Across” yafotowe na iPhone X.

iyi niyo foto yabaye iya kabiri

Mu biruhuko mu mpeshyi, aha biteguraga kureba filime ariko hahita hagwa imvura itunguranye ntibabasha kureba filime ariko we atahana ifoto avuga ko yishimiye cyane

Iyi foto yafotowe n’umushinwa Peng Hao

Uretse izi foto, hari harimo n’ibindi byiciro bitandukanye harimo nk’ifoto z’inyamaswa, iz’urugendo, iz’abana, ibiti, izuba, abantu, ibidukikije n’ibindi byinshi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wakoraga mu rugo yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu...

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo witwa Marissa Mowry w’imyaka 28 yakatiwe...
19 October 2019 Yasuwe: 7327 0

Bwa mbere mu mateka ya Koreya y’epfo hagaragaye umunyamideli wa mbere...

Koreya ni kimwe mu bihugu bikunze kugaragaraho ironda ruhu ndetse...
19 October 2019 Yasuwe: 3330 0

Yakase igitsina cya mugenzi we nyuma yo kumugwa gitumo mu nzira ari...

Mu gihugu cya Ukraine umugabo yakase igitsina cy’umugabo mugenzi we amuziza...
19 October 2019 Yasuwe: 3571 0

Padiri yakubise inkoni nyinshi umugore ubwo yageragezaga kumukuramo...

Umupadiri wo mu Buhinde mu gace kitwa Karnataka yagaragaye ari guhondagura...
18 October 2019 Yasuwe: 4887 1

Reba amafoto menshi adasanzwe yavugishije abantu cyane muri weekend...

Aya ni amwe mu mafoto y’ahayuranye muri Afurika cyangwa abanyafurika ahandi...
18 October 2019 Yasuwe: 8804 0

Micheal yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya injangwe

Michael Navage w’imyaka 40 yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gushinjwa...
18 October 2019 Yasuwe: 2363 1