Kigali

Ihene yabyaye ikintu gifite ishusho y’umuntu n’iyi ngurube yaciye ibintu [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 2299

Umugore w’umuhinzi ukomoka muri Philippines witwa Josephine Repique w’imyaka 40,yahiye ubwoba ubwo ihene ye yabyaraga ikintu gifite ibice by’ingurube n’iby’umuntu.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko yatewe ubwoba n’iki gikoko ihene ye yabyaye ndetse afite agahinda ko uyu ari umuvumo yahuye nawe ko n’ejo hazaza he hari mu mazi abira.

Josephine yavuze ko ihene ye yagombaga kubyara uduhene tubiri ariko kamwe kavutse gafite ibice by’umuntu n’ingurube nyuma yo kubaga iyi hene bayikuramo utu duhene twayo.

Yagize ati “Ihene yabyaye utwana 2 ariko kamwe kari gafite igice kimwe cy’ingurube n’ikindi gisa n’icy’umuntu.Twese twagize ubwoba.Ntawashobora gusobanura uko ako gahene kari kameze.Abantu benshi buzuye iwanjye baje kureba ako gahene.”

Iyi hene y’imbyeyi yahise ipfa ndetse n’utu duhene twombi twahise dupfa nyuma yo kuvuka byatumye abaturage bo mu gace ka Sultan Kudarat iyi hene ya Josephine yabyariyemo bavuga ko ari umuvumo yabazaniye.

Umuhanga mu buvuzi bw’amatungo wize muri Kaminuza ya Philippines witwa Dr Agapita Salces yavuze ko iyi hene yakuriye nabi mu nda bituma ihindura ishusho.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aya mafoto 11 numenya ibyayo buri imwe iragukora ku mutima

Aya mafoto akurikra yose ahishe ubutumwa butandukanye bukora muntu...
13 December 2018 Yasuwe: 3169 0

Umusaza w’imyaka 70 amaze gutakaza akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u...

Umusaza w’imyaka 70 witwa Eric Bell, ukomoka mu Bwongereza,umaze gutakaza...
13 December 2018 Yasuwe: 1584 0

Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na James Rodriguez yashyize hanze...

Umunyamideli w’Umurusiya Helga Lovekaty wavuzwe kenshi mu binyamakuru ko...
13 December 2018 Yasuwe: 2278 0

Inzovu yasanze umugabo ku buriri bwe imukubita umugobora arapfa

Umugabo witwa Lusa w’imyaka 35 utuye mu Buhindi mu gace kitwa...
12 December 2018 Yasuwe: 1810 0

Amafoto yaciye ibintu: Dore amwe mu mafoto y’abakinnyi bafite amazina...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza amazina y’abakinnyi asekeje,...
12 December 2018 Yasuwe: 4080 0

Umugabo w’ Umuhinde yafashwe arya ibiryo by’ abakiriya

Kompanyi Zomato yo mu Buhinde ikora akazi ko kugeza amafunguro ku baba...
12 December 2018 Yasuwe: 1732 0