skol
fortebet

Ihere ijisho ahantu 7 hatangaje utamenye ku isi harimo n’ahaba amabuye yigenza[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe hari imisozi n’ibiyaga bihebuje bikunze gukurura ba mukerarugendo ariko burya isi ifite ibintu byinshi bidasanzwe bigaragara mu bice bitandukanye abantu bagenda bavumbura cyangwa bakisanga babigezeho bwa mbere.

Sponsored Ad

Uhereye muri Australia ku kiyaga gifite ibara risa n’umuhemba (mauve) ukageza ku bitonyanga bisa n’amaraso biboneka muri Antarctica, ni ibintu bitangaje kandi birimo amayobera kuri uyu mubumbe.

1. Urufuro rw’ubutita muri Canada

Iyo uhareba uba ubona ari mu yindi si, ugira ngo ni udukoresho two kurambikaho ibikombe batereye mu mazi. Gusa mu by’ukuri ni udupfunyika tw’urufuro tumeze nk’uruziga tuba muri ayo mazi tugakonja tukiyegeranya tugahinduka, watureba ukabona tubereye ijisho.

Uru rufuro rukunda kugaragara mu gihe cy’ubukonje mu biyaga nka Abraham na Alberta byo butumburuke buhanitse bw’amajyaruguru ya Canada. Uru rufuro rw’umwuka rwirema ruvuye mu byatsi biba byaraguye mu mazi hasi bikabora hanyuma bikaribwa n’udukoko duto cyane. Ruva kandi no mu nyamaswa zapfuye.

Uyu mwuka uzamuka umeze nk’ifuro ugahura n’ubukonje bwinshi hanyuma bigakora utuziga twinshi tw’urubura tubereye ijisho.

Umunyabugeni Mayur Kanaiya avuga ko n’ubwo ari ibintu bibereye ijisho ariko binafite ingaruka kuko mu gihe ubushyuhe bwiyongereye bigashonga uramutse ucaniyeho ikibiriti byagira uguturika kudasanzwe ndetse, bigashobora kwanduza ikirere no kuzamura ubushyuhe bwinshi n’ubundi busanzwe butoroheye isi.

2. Ibitonyanga by’amaraso muri Antarctica

Mu bibaya bya McMurdo biri mu Burasirazuba bwa Antarctica, hagaragara urubura rubengerana n’ibisa n’amaraso biba bishokaho buhoro buhoro ku buryo ubona ari ibintu bidasanzwe. Gusa ngo ibi bitonyanga si amaraso uretse ko ngo atari n’amazi nk’uko bitangazwa n’ababimburiye abandi gukandagira muri Antarctica.

Aha hantu hasurwa gusa n’indege ndetse n’ubwato by’ubukerarugendo.

Mu myaka isaga miliyoni ebyiri ishize ni bwo amazi y’aha hantu yahindutse urubura; urumuri, ubushyuhe n’umwuka mwiza birahabura. Uko rero amazi yanduye yivangiraga n’umwuka muri ubwo bukonje byaremye ibyo bintu bisa n’amaraso bihagaragara.Ni ahantu haberanye n’ubushakashatsi mu by’ubumenyi.

3. Amabuye yigenza aboneka muri Amerika

Muri parike yitiriwe ikibaya cy’urupfu iherereye muri leta ya California ubwo hari hasuwe n’abantu babonye ibuye rinini ripima ibiro 300 rigenda ahantu hangana na metero 250 nta muntu urisunika.

Utundi tubuye tuba tugenda duca uduhanda tugororotse n’utundi twerekeza iburyo n’ibumoso kugeza ubwo ubu abantu bavuga ngo ayo mabuye yaba akoreshwa n’ibiremwa bitagaragara by’ibivejuru(aliens).

4. Ikiyaga cya Kawah Ijen muri Indonesia

Abantu bakunda gutemberera ku kirwa cya Java muri Indonesia kugira ngo basure ikirunga gihari gusa ngo ahanini icyo baba bagamije ni ukureba ikiyaga kiba ku gasongero k’icyo kirunga. Iki kiyaga gifite ubunini bwa kilometero imwe kinakikijwe n’ibicu by’umweru na byo biri mu bikurura aba ba mukerarugendo.

5. Umucanga w’ibanga wo muri Mexico

Abantu benshi bakunda gusohokera ahantu heza cyane cyane ku mucanga hafi n’amazi.

Ku karwa kitwa Playa Del Amor hazwi na none nka Hidden Beach ho mu gihugu cya Mexique ni ahantu abenshi bifuza gusura.

Bivugwa ko aka gace kabayeho ahayinga mu 1900 ubwo iki gihugu cyahageragerezaga ibisasu bikomeye kuko hatari hatuwe n’abantu. Aka gace katagaragara iyo utakegereye gakunze gusurwa n’abakundana.Hahoze amazi ariko yarakamye hasigara umucanga gusa.

6. Ikiyaga gisa n’umuhemba muri Australia

Iki kiyaga cy’ibara ridasanzwe ku mazi gikunda gusurwa na ba mukerarugendo bibereye muri za kajugujugu cyangwa se mu zindi ndege. Ku bantu baba bifuza kugisura bagiyeyo n’amaguru bagirwa inama yo kutagerageza kogamo kuko cyanduye cyane kubera imyunyu myinshi irimo ishobora kugira ingaruka mbi ku muntu. Iki kiyaga gifite metero 600 z’uburebure.

7. Utuziga dutangaje muri Namibia

Mu butayu bwa Namibia hagaragara amamiliyoni y’utuziga dukozwe n’ibyatsi biba byizengurukije ku butaka. Utwo tuziga dufite hagati ya metero ebyiri na 15 z’umurambararo turi ku butaka bureshya na kilometero 2500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa