Kigali

Ikipe yo muri Espagne yatunguye benshi kubera kwishimira intsinzi ikazana umumansuzi mu rwambariro rw’abakinnyi [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 May 2019 Yasuwe: 4010

Ikipe yitwa Club Esportiu Llanca yakinaga mu cyiciro cya 3 muri Espagne yishimiye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri mu buryo budasanzwe izana umumansuzi mu rwambariro abyina yambaye utwenda tw’imbere gusa bibabaza benshi mu bakunzi ba ruhago.

Club Esportiu Llanca yababaje benshi mu babonye aya mashusho y’uyu mukobwa wababyiniye yambaye ubusa byatumye bamwe bayituka cyane abandi basaba abashinzwe umupira w’amaguru kuyifatira ibihano.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago bavuze ko ibyo Club Esportiu Llanca yakoze ari ugutesha agaciro umugore kuko ngo bamuzanye nk’igikinisho cyo kwinezeza cyane ko bamwe bamumenagaho champagne abandi baramukorakora.

Club Esportiu Llanca yishyuye uyu mumansuzi ngo aze kubyinira abakinnyi mu rwambariro rwabo yambaye utwenda tw’imbere nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ivuye mu cya 3 mu ntara ya Catalunya.

Ikipe ya Club Esportiu Llanca ikimara kubona ko byababaje benshi yahise ishyira hanze itangazo risaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga zayo zose,abantu bakomerekejwe n’aya mashusho.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hakozwe Ama-Robot azajya yifashishwa mu gikorwa cy’ibwiriza butumwa mu idini...

Umunyamerika witwa Theologian Ilia Delio uzwiho ubunarariboye mu bijyanye...
20 September 2019 Yasuwe: 1348 0

Umukobwa w’uburanga w’imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n’umupfumu umurusha...

Umukobwa witwa Nuraeni ukomoka muri Indonesia w’imyaka 27 aherutse guca...
19 September 2019 Yasuwe: 4299 0

Umuhinde wameze ihembe ritangaje yabazwe umutwe barikuramo [AMAFOTO]

Umugabo witwa Shyam Lal Yadav w’imyaka 74 amaze imyaka 5 amera ihembe...
18 September 2019 Yasuwe: 4467 0

Umugeni yishwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane

Umugore witwa Jessica Guedes ukomoka mu gihugu cya Brazil yishwe n’umutima...
18 September 2019 Yasuwe: 3273 1

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye...

Umugeni utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yangaga...
17 September 2019 Yasuwe: 7491 0

Umugore wakoze impanuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore yatanze ubuhamya...

Umukobwa witwa Chloé Langton ukomoka ahitwa Hinckley mu Bwongereza yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 8252 2