Kigali

Ikiyoka kinini cyahanukiye ku bakozi ba Banki bari mu nama bakwira imishwaro [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 5351

Abakozi ba imwe yo mu Bushinwa ifite ishami ahitwa Nanning mu ntara ya Guangxi,batunguwe n’ikiyoka kinini cyahanutse giturutse hejuru kibagwa hagati ubwo bari mu nama ya mu gitondo bahita bakwira imishwaro.

Mu mashusho yagaragajwe na camera za CCTV zo muri iyi banki,iki kiyoka cyaturuste mu kirere gihanuka hasi kigwa hagati y’aba bakozi bahita biruka amasigamana.

Ubwo iri tsinda ry’abakozi bo muri iyi banki bari batuje bari mu nama ya mu gitondo,nibwo iki kiyoka cyahanutse giturutse hejuru,kigwa hafi umwe mu bagore bari bayirimo,bose bahita biruka.

Iki kiyoka cyapimaga ibiro bitanu,cyazengurutse aho aba bakozi bari bateraniye cyane ko bose bari bahunze,kirangije cyihisha munsi y’intebe.

Iki kiyoka cyagumye muri iyi Banki kugeza ubwo umuhanga mu gufata inyama z’inkazi bari bahamagaye yaje aragifata arakijyana.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Uko bigaragara ni Uruziramire (python).Ariko tujye twibuka ko muli paradizo tuzajya dukina n’intare,inzoka,etc...Byisomere muli Yesaya 11:6-8.Kandi tuzabaho iteka,nta kurwara cyangwa gusaza.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuzaba muli paradizo,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake cyane imana nkuko ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Abasore b’abakire b’I Dubai baciye ibintu kubera ubuzima bwo kwinezeza...

Itsinda ry’abasore b’abakire bo mu mujyi wa Dubai ryaciye ibintu kubera...
19 January 2019 Yasuwe: 5078 0

Bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guhemukira abagabo...

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatangiye kwangiza...
19 January 2019 Yasuwe: 5853 0

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye...

Umugore witwa Meenakshi Moorthy w’imyaka 30 n’umukunzi we Vishnu Viswanath...
19 January 2019 Yasuwe: 1690 0

Uyu mupasiteri yishe umukobwa yararimo amukoreraho ibitangaza[AMAFOTO]

Umushumba Lethabo Rabalango w’itorero Mount Zion General Assembly riherereye...
18 January 2019 Yasuwe: 5302 0

Umusore yabenzwe n’umukunzi we kubera telefoni ye yamutengushye igacuranga...

Umusore yavuze ukuntu yatengushywe bikomeye na telefoni ye yacuranze filimi...
18 January 2019 Yasuwe: 2925 0

Umugabo yaciye umutwe umugore we amuhoye kumugaburira ibiryo...

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Burusiya yatawe muri yombi nyuma yo kwica...
18 January 2019 Yasuwe: 1537 0