Kigali

Ikiyoka kinini cyane cyizinze ku kuguru k’umurobyi Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 5268

Ikiyoka kinini cyane cyibasiriye umurobyi wo mu gihugu cya Indonesia mu gace kitwa Padang Pariaman, kimwizinga ku kuguru,bagenzi be barwana nacyo kugira ngo kitamuca ukuguru birangira kimurekuye.

Iki kiyoka cy’ibiro 100,cyafashe uyu murobyi ukuguru ubwo yarimo ategura imitego y’amafi yari yateze,kimwizingaho arwana nacyo agira ngo kitamuruma kikamuca akaguru.

Iki kiyoka cyarwanye n’abarobyi 6 barimo n’uyu cyari cyafashe ukuguru,bagifata umunwa kugira ngo kitamuruma kikamuca ukuguru,ku bw’amahirwe barakinesha kirahunga.

Umurobyi umwe yavuze ko nubwo barimo batega amafi,kubona iki kiyoka byari amahirwe akomeye kuko cyo gifite inyama nyinshi kurusha amafi bari barobye.

Abashinzwe kurengera inyamaswa banze ko aba barobyi bica iki kiyoka,bakijyana kugifungira ahabigenewe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Abantu bicwa n’inzoka barenga 100 000 buri mwaka.Ziruma abarenga 5 millions.Mu bihugu byateye imbere,abicwa n’inzoka ni bake cyane,kubera ko babavura hakiri kare kandi bahorana imiti.Nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 petero 3:13 ntabwo inyamaswa zizongera kurya abantu.Bazajya bakina nazo.Tujye dukora ku buryo tuzaba muli paradizo.Bisaba ko dufatanya akazi gasanzwe no gushaka imana cyane,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Tubaho igihe gito cyane,tugapfa tukabisiga.Bakatubeshya ko twitabye imana,nyamara Bible ivuga ko ikizere cyo kongera kubaho ari ukuzuka ku munsi wa nyuma,iyo washatse imana ukiriho.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Igiti kinini cyagwiriye imodoka mu muhanda gihitana umuntu wari...

Mu Bwongereza haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 5 bagwiriwe n’igiti kinini...
18 February 2019 Yasuwe: 1594 1

Ku myaka irenga 100 uyu musaza yatunguwe ahabwa impano ubwo yasurwaga ku...

Umusaza Amoti Ebenezer Nyakabwa, w’imyaka irenga 100 yatunguwe ubwo...
15 February 2019 Yasuwe: 4400 1

Umudepite yeguye ku kazi nyuma yo kwiba umugati muri supermarket

Umunya Slovenia witwa Darij Krajdic w’imyaka 54, yabaye icyamamare mu gukora...
15 February 2019 Yasuwe: 3055 1

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza...

Umunyakenyakazi witwa Susan Njogu ukomoka mu gace kitwa Elburgon mu ntara...
15 February 2019 Yasuwe: 10908 1

Umuyobozi w’ikinyamakuru yegujwe ku kazi kubera amafoto yashyize hanze...

Umugore witwa Donata Meirelles w’imyaka 50 ukomoka muri Brazil yeguye...
15 February 2019 Yasuwe: 4190 0

Inzoga zandagaje bikomeye Abongereza kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Urubyiruko rwinshi rw’Abongereza rwagaragaye rwasinze bikomeye nyuma yo...
15 February 2019 Yasuwe: 4250 0