Kigali

Imbogo yirukanse kuri ba mukerarugendo ijugunya mu kirere umwana wabo w’imyaka 9 iramukomeretsa [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 6586

Imbogo yo muri pariki yitwa Yellowstone National Park muri Amerika,yadukiriye umugabo n’umugore ndetse n’umwana bari basohokanye,bituma ijugunya mu kirere uyu mwana wabo arakomereka cyane.



Iyi mbogo yagize umujinya kubera ko aba babyeyi bakomezaga kuyegera,ihita ibirukaho barahunga ariko baza gusiga uyu mwana wabo w’umukobwa w’imyaka 9 inyuma iraza iramushyira mu birere,amanuka hasi ku gasozi,atabarwa n’abashinzwe umutekano wa pariki yakomeretse cyane.

Amashusho yafashwe n’umwe mu bari batembereye muri iyi pariki,yagaragaje uyu mugore n’umugabo bakwira imishwaro,umutima ubavamo bata umwana wabo inyuma,nibwo iyi mbogo yamukubise umutwe azamuka mu kirere yikubita hasi.

Iyi mbogo yakomeje kwiruka kuri aba babyeyi b’uyu mwana, birangira abashinzwe umutekano bayiturishije.

Hayley Dayton washyize hanze aya mashusho,yavuze ko aba bantu barenze imipaka y’aho bagomba kurebera inyamaswa bituma iyi mbogo ibirukaho.

Yagize ati “Uku niko bigenda iyo ukinishije inyamaswa yo mu ishyamba ukarenga imbibe z’aho ugenewe.Nkuko mubibona ababyeyi birwanyeho basiga umukobwa wabo.Byambabaje.”

Uyu mwana w’umukobwa uvuka ahitwa Odessa muri Florida,yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze ajyanwa ku bitaro bya pariki.

Aba bantu batewe n’iyi mbogo nyuma yo kurenga metero 23 zigenewe ba mukerarugendo bituma iyi nyamaswa irakara.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yishyirishijeho amahembe kugira ngo ase na satani [AMAFOTO]

Umugabo witwa Rolf Buchholz ukomoka mu gihugu cy’Ubudage akomeje guca ibintu...
10 November 2019 Yasuwe: 3958 0

Ikiganza cy’umukerarugendo n’impeta ye byasanzwe munda y’ifi

Umukerarugendo wo mu muri Ecosse bikekwa ko yahitanwe n’ifi ya shark nyuma...
10 November 2019 Yasuwe: 2863 0

Reba ibintu 5 buri muntu wese wumva ko afite igitsina cy’umugore akwiye...

Hari byinshi bitari ukuri bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ku gitsina...
9 November 2019 Yasuwe: 6995 0

Sobanukirwa ifaranga ubu riri guca ibintu hirya no hino ku isi n’uko...

Amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa...
7 November 2019 Yasuwe: 4105 1

Kigali:Umukobwa w’ikizungerezi yaguwe gitumo agerageza kwiba icupa ry’inzoga...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019 ahagana I...
6 November 2019 Yasuwe: 11693 0

Janet wo muri Uganda yatakaje ibiro 61 nyuma yo kumara imyaka 43 mu bibazo...

Umukobwa wo muri Uganda witwa Janet Watila avuga ko yatakaje ibiro 61 nyuma...
6 November 2019 Yasuwe: 3592 0