skol
fortebet

Imbuto zinuka cyane zatumye indege icyererwa

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Indege yo muri Indonesia yari yabaye ibujijwe guhaguruka nyuma yaho abagenzi binubiye umunuko ukabije utewe n’imbuto za durian wari uri mu gice abagenzi bicaramo.

Sponsored Ad

Hasanzwe toni zirenga ebyiri z’uru rubuto rwa durian, rufatwa nk’urwa mbere runuka cyane ku isi, ziri mu gice cyagenewe kubika imizigo y’abagenzi muri iyi ndege ya kompanyi Sriwijaya Air, yerekezaga mu murwa mukuru Jakarta ivuye i Bengkulu.

Abagenzi basabye ko izo mbuto zikurwa mu ndege, bamwe ndetse benda kurwana n’abakozi bo mu ndege.
Kera kabaye, iyi kompanyi y’indege yavuye ku izima yemera gukura imifuka y’izo mbuto muri iyo ndege.

Nuko indege ibona guhaguruka mu masaha ya saa tanu n’iminota 40 z’amanywa ku isaha yo muri Indonesia, icyerereweho isaha imwe ku gihe ubundi yagombaga guhagurukiraho.

Amir Zidane ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, yafotoye izo mbuto ubwo zakurwaga mu ndege abagenzi bamaze kwigaragambya
Kompanyi y’indege ya Sriwajiya Air nyuma yavuze ko nta tegeko yishe mu kuba yashakaga gutwara izo mbuto zinuka muri iyo ndege.

Mu itangazo ryasohowe na Retri Maya, umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru muri iyo kompanyi, yagize ati: "Nta tegeko ribuza gutwara imbuto za durian mu ndege igihe cyose zapfunyitswe neza bijyanye n’amabwiriza yo kugenda mu ndege...Indege nyinshi zirabikora [zitwara izi mbuto]".

Uru rubuto rufite amahwa rwa durian ruraribwa cyane henshi ku mugabane w’Aziya, ariko ntiruvugwaho rumwe - hari abarukunda, hakaba n’abarwanga.
Umunuko ukaze warwo utuma mu bihugu bimwe na bimwe rutemererwa gupakirwa ngo rujyane n’abantu mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu, ndetse rukaba rubujijwe muri za hoteli no mu ndege.

Amir Zidane ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba na we yari umugenzi muri iyo ndege, yatangaje videwo igaragaza uburyo imifuka y’izo mbuto yakuwe muri iyo ndege ku wa mbere.
Tambuka Facebook ubutumwa bwa Amir
Posted by Amir Zidane on Monday, 5 November 2018
Impera ya socialnetworck ubutumwa bwa Amir

Anies Wardhana, umukuru w’ikibuga cy’indege cya Bengkulu, yahamirije igitangazamakuru Detik cyo muri icyo gihugu ko koko icyo kibazo cyabayeho.
Bwana Wardhana yavuze ko mu ndege harimo ibiro birenga 2025 by’izo mbuto, avuga ko mu bihe biri imbere iki kibuga cy’indege kigiye "kugenzura" ibipakirwa mu ndege ku buryo "bitabangamira abagenzi".

Ibitekerezo

  • Durian ntabwo inuka cyane ( Kunuka ni negative) ahubwo igira impumuro ikaze kandi imara umwanya ku buryo aho iri cg uwayiriye iyo mpumuro yumvikana cyane. Ni urubuto rwiza njye ndaruzi kandi ruraryoha cyane ku barukunda. Mbese ku batarukunda si uko runuka ahubwo ni iyo mpumuro ibaganza kimwe nuko utanywa amata cg utarya ipapayi impumuro zabyo zimuzibira akumva arazinutswe. Durian yo ni extreme iyo uyikunze wumva iryoshye cyane utayikunda nayo bikaba gutyo. Gusa hari n`abatayirya ariko impumuro yayo ntigire icyo ibatwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa