Kigali

Imbwa 3 zariye umugabo wari ugiye gufata umwana we ku ishuli

Udushya   Yanditswe na: 1 January 2018 Yasuwe: 924

Imbwa 3 zari zariye karungu zateye umugabo wari ugiye gucyura mu rugo umwana we ku ishuli rya Notre-Dame de Lourdes de Gilly giherereye Charleroi mu Bubiligi akizwa n’umushoferi we wari wasigaye inyuma.

Izi mbwa zatorotse aho ziba ziroha mu muhanda nibwo zatangiye gutera abagenzi gusa ziza kugwa kuri uyu mugabo wari uje gucyura mu rugo umwana we w’umuhungu ku ishuli maze zitangira kumurya akizwa n’umushoferi wari wasigaye mu rugo.

Kubera ko zari zariye karungu,zahise zataka uyu mushoferi azigaranzuye zigaruka kuri wa mugabo n’umwana we nibwo zongeye kubarya gusa bakizwa n’uko bahungiye mu modoka yabo.

Kubera ko bahamagaye ubutabazi cyane,polisi yo muri uyu mugi wa Gilly yahise itabara ndetse biba ngombwa ko bica imwe muri zo kugira ngo izindi zihunge.

Uyu mugabo wariwe n’izi mbwa yarakomeretse cyane ndetse zagiye zimuruma cyane aho yagize ibikomere bikomeye ku maguru.

Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragajwe urutonde rushya rw’ibihugu 25 bifite igisirikare gikize kurusha...

Ubudahangarwa no gukomera kw’igihugu gushingira ku ngingo zirimo kugira...
19 September 2018 Yasuwe: 3406 0

Stormy Daniels waryamanye na perezida Trump yandagaje bikomeye igitsina...

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni Stormy Daniels yanditse mu gitabo cye ko...
19 September 2018 Yasuwe: 2563 0

Umusore afite agashya kadasanzwe ko kwambara ipantalo adakojejeho amaboko...

Umusore yatunguye abantu kubera imoano afite yo kwambara ipantaro...
18 September 2018 Yasuwe: 1978 0

Hagaragajwe urutonde rw’inyamaswa n’udukoko 9 bihitana umubare munini...

Ubushakashattsi bwakozwe bwerekanye urutonde rw’inyamaswa 10 ubariyemo...
18 September 2018 Yasuwe: 1957 0

Abagore n’abakobwa batuye mu mujyi bise "isi y’abagore" bafite ikibazo cyo...

Umujyi wa Noiva do Cordeiro uherereye mu majyepfo y’igihugu cya Brazil...
17 September 2018 Yasuwe: 4458 0

Dore ibihuha 2 bikomeye byavuzwe bigakura abanyarwanda imitima[AMAFOTO]

Mu mujyi wa Kigali havuzwe ibihuha bibiri bikomeye byatumye abantu benshi...
17 September 2018 Yasuwe: 6064 0