skol
fortebet

Imbwa yagizwe umutoza wungirije mu ikipe ikomeye muri Paraguay [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Sporting Club 2 de Mayo yo mu gihugu cya Paraguay yamaze gutanagaza ko yagize umutoza wungirije imbwa yitwa Tesapara kubera ubuhanga ifite mu gukoresha imyitozo abakinnyi no kuba ihorana n’umutoza mukuru.

Sponsored Ad

Iyi mbwa yatunguye benshi kubera ubuhanga ifite mu gukora imyitozo ngororamubiri,yanze gutandukana n’umutoza mukuru wa Sporting Club 2 de Mayo byatumye ayihesha akazi ko kuba umutoza wungirije.

Umutoza mukuru w’iyi kipe Carlos Jara Saguier w’imyaka 61,yavuze ko iyi mbwa yanze kumuva iruhande ndetse igomba kujya igaragara ku myitozo ndetse yicare ku ntebe y’abatoza mu gihe cy’imikino.

Yagize ati “Iyi mbwa yanze kumva iruhande.Turifuza ko yajya iba iri kumwe natwe igihe cyose ndetse no mu gihe turi gukina kuri stade.”

Amashusho menshi yagaragaje iyi mbwa iri mu nama y’abatoza n’abakinnyi ndetse izajya ijyana n’umutoza mukuru Saguier mu kiganiro n’abanyamakuru


Ibitekerezo

  • Uwomutoza natwe turamukeneye kugirango turebe kotwaza twara igikombe cy’Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa