skol
fortebet

Imbwa yariye umugabo iminota 6 atabarwa n’abagenzi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 52 yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga n’imbwa nini imurya ukuguru,agerageza kurwana nayo biranga,hanyuma atabarwa n’abagenzi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahuriye n’iyi mbwa ku muhanda,iramusumira,itangira kumuruma bikomeye,niko gutangira kuvuza induru abantu barahurura,bayikubita ibintu bishyirwamo imyanda n’ibindi bitandukanye ibona kumurekura.

Uyu mugabo yahuye n’aka kaga kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari yibereye ku muhanda w’ahitwa Detroit muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mugabo ugenda atanga ubutumwa (Mailman) ku nzu zinyuranye muri USA,yari yicaye ku muhanda abona iyi mbwa iramusatiriye itangira kumuruma cyane,arwana nayo biba iby’ubusa,nibwo abantu bari hafi aho baje kuyikubita ibintu bitandukanye birimo ikintu bamenamo imyanda n’ibindi.

Amashusho y’uyu mugabo ari kuribwa n’imbwa yakwirakwijwe hirya no hino ku isi,benshi bacika ururondogoro kubera aka kaga uyu mugabo yahuye nako.

Abashinzwe inyamaswa bahise bafata iyi mbwa yari igiye kwicwa na rubanda bayishyikiriza nyirayo hanyuma uyu mugabo wari wakomerekejwe n’iyi mbwa ajyanwa kwa muganga.




Ibitekerezo

  • Birababaje.Ariko ngo no ku Gisozi,ahitwa mu Ruhango,imbwa zimaze igihe zirya abantu.Agakoko karya abantu kandi kica benshi kurusha izindi,ni UMUBU.Urya abantu barenga 500 millions buri mwaka,hagapfa 1 million.Mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta nyamaswa zizongera kurya abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,shaka Imana cyane,we guhera mu byisi gusa.

    Yego rata Mazina we ! dushake Uwiteka bigishoboka ko abanwa tuve mu bidafite umumaro bitarimo agakiza

    IYOMBWA NIHATARI IYABA ARINJYE NARIBUYIRYE NANJYE PEEE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa