skol
fortebet

Imbwa yateye agahinda kenshi abatari bake ubwo yicwaga kugira ngo bayihambane na nyirayo

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

skol

Muri Leta ya Virginia muri Amerika imbwa yarishwe irumishwa kugira ngo ihambanwe na nyirabuja wari warabisabye mbere y’uko apfa.Nubwo hari abasabye ko iyi mbwa yitwaga Emma iticwa, byarangiye yishwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kugira ngo bubahe ikifuzo cya nyirayo.

Sponsored Ad

Carrie Jones wo mu ishyirahamwe rirengera inyamaswa muri Virginia yabwiye Associated Press ko bagerageje kuburizamo iki gikorwa ndetse bari bemeye gutunga iyi mbwa ariko beneyo baranga.

Emma yarishwe, irumishwa maze ihabwa abo mu muryango w’umugore wari nyirayo kugira ngo ijye kubana nawe no mu rupfu nk’uko yabyifuje.

Mu bindi bihugu nk’Ubwongereza naho amatungo nk’imbwa n’injangwe ashobora kwicwa ku bushake bwa beneyo ariko babanje kugisha inama abaganga bayo.

Umvugizi w’ishyirahamwe ry’abavuzi b’amatungo mu Bwongereza yabwiye BBC ko impamvu nyinshi ba nyiri amatungo batanga iyo bashaka ko yicwa ari: imyitwarire yayo, ubukene bwa nyirayo cyangwa iyo bagiye kwimukira ahatabashobokeye kubana nayo.

Muri Leta ya Virginia muri Amerika ho itegeko rifata inyamaswa zo mu rugo nk’umutungo bwite wa beneyo, rikemerera abavuzi bayo kuyica igihe cyose nyirayo abisabye.

Amategeko ya Amerika agiye atandukanye leta ku yindi, hari n’izemerera ba nyiri amatungo guhambanwa nayo.

Muri Virginia irimbi ry’inyamaswa zo mu rugo ryegeranye cyane n’irimbi ry’abantu ryitwa National Memorial Park.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa