Kigali

Imfungwa yamenye amazi ashyushye kuri mugenzi wayo imuhora ko ayirusha uburanga

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2018 Yasuwe: 2471

Umunyamideli w’umurusiya witwa Kira Mayer uherutse gufungwa azira gushaka guha ruswa y’igitsina abapolisi 3 bamufashe atwaye imodoka nta byangombwa afite,yahuye n’uruva gusenya akigera muri gereza kuko imfungwa bari bafunganywe yamumenyeho aamzi ashyushye mu gituza amuhoye ko amurusha uburanga.

Kira Mayer w’imyaka 24 yavuze ko akigera muri gereza imfungwa zose zamurakariye kubera ishyari bituma umwe muri bo ashyushya amazi ayamumena mu gituza.

Uyu mugore yarahiye bikomeye ku mubiri ndetse yajyanwe kwa muganga kubera ubu bushye yatewe n’aya mazi yasutsweho n’umukobwa bari bafunganywe.

Uyu mukobwa yavuze ko akigera muri gereza yabanje gushwana n’umukobwa bari bafungiwe mu kumba kamwe washatse kumuhohotera kubera ko yari mushya akamutegeka gukoropa umusarani we akabyanga.

Uyu mukobwa wari uzwi cyane mu Burusiya kubera amafoto y’urukozasoni yakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga,yakatiwe igifungo cy’amezi 18 ariko aratangaza ko ubuzima bwo muri gereza bwamunaniye kubera ko atabona uburyo bwo gukoresha Instagram yari yaramubase.



Uburanga bwa Kira Mayer bwatumye umugore bari bafunganywe amumenaho amazi ashyushye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 2098 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 5093 0

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 3343 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 4458 0

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko...

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia...
17 May 2019 Yasuwe: 4389 1

Zimbabwe: Umurobyi yishwe n’ingona yabanje kumuca igitsina

Umurobyi wo mu gihugu cya Zimbabwe yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga...
17 May 2019 Yasuwe: 2780 0