Kigali

Imfungwa ziherutse kwica abana 4 zakorewe iyicarubozo na bagenzi bazo bafunganywe

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 December 2017 Yasuwe: 551

Abagabo 2 baheruka gufungwa bakekwaho icyaha cyo gutwikira mu nzu abana 4 bakomoka mu muryango umwe,batewe n’imfungwa bari bafnganywe maze zibamenaho amazi ashyushye ndetse zibakata intoki muri gereza bari bafungiwemo.

Uwitwa David Worrall w’imyaka 25, na Courtney Brierley w’imyaka 20, baheruka gufungwa bakekwaho kwica abana 4 babatwikiye mu nzu yabo iherereye ahitwa Salford i Manchester bakorewe iyicarubozo na bagenzi babo bari bafunganwe ubwo babafataga bakabatwikisha amazi ashyushye barangize bakabaca intoki nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Daily stars abitangaza.

Ntabwo biremezwa neza niba aba bagabo bazize ibyaha bakekwaho byo kwica aba bana kuko bagomba kuburanishwa umwaka utaha ndetse bahise bahindurirwa gereza.
Umubyeyi w’aba bana 4 bishwe aracyarwariye mu bitaro kubera uburwayi yatejwe no kubura aba bane be ku I taliki ya 11 Ukuboza 2017 nyuma yo guhira mu nzu.

Gereza abo bagabo bahohoterewemo

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Diamond yakubise Mobetto amurema uruguma amusanze mu gitanda...

Sanura Kassim nyina wa Diamond yabwiye Ikinyamakuru Ijumaa ko yakubise...
21 May 2018 Yasuwe: 2913 0

Biratangaje:Umukecuru w’imyaka 70 atwite inda y’imvutsi [AMAFOTO]

Umukecuru w’imyaka 70 witwa Maria de la Luz ukomoka ahitwa Sinaloa mu gihugu...
21 May 2018 Yasuwe: 1916 0

Mu mafoto y’ indobanure reba uko ubukwe bw’ igikomangoma Harry na Meghan...

Mu binyamakuru mpuzamahanga ku mpapuro z’ ibanza (La une) ku wa Gatandatu...
21 May 2018 Yasuwe: 1632 0

Umugore wabanaga n’ubumuga yatunguye benshi kubera akayabo k’amafaranga...

Umugore wabanaga n’ubumuga ndetse atunzwe no gusabiriza witwa Fatima Othman...
20 May 2018 Yasuwe: 4019 0

Imbwa yatangaje benshi kubera ibyo yakoreye shebuja yasinze

Imbwa yakoze ibintu bidasanzwe ubwo yabuzaga abantu kwegera shebuja wanyoye...
20 May 2018 Yasuwe: 4812 0

Amwe mu makanzu y’abageni yatangaje benshi mu bayabonye [AMAFOTO]

Imyambarire y’abageni n’ikimwe mu bikurura abantu benshi muri iki gihe...
18 May 2018 Yasuwe: 6455 0