skol
fortebet

Imibereho itangaje y’abatuye mu kirwa Ikarita, aho ufite imyaka 81 abarizwa mu rubyiruko

Yanditswe: Sunday 19, Nov 2017

Sponsored Ad

Abaturage batuye ku kirwa cya Ikaria mu Bugereki babaho mu buzima butangaje burimo no kuramba ku isi bidasanzwe. umusore w’imyaka 23 muri Afurika agereranywa n’ umusaza w’ imyaka 81 waho.
Ioanna Proiou, umukecuru w’imyaka 105 yibohera ibikapu n’imyenda agurisha mu iduka rye ari nako aganira n’umunyamakuru wa BBC, atangira kuvuga ko kuramba abikesha gukora ibimunyura no kunyurwa nabyo.
Ati “Kora ibintu wumva bihuye n’icyo ukunda. Ubwo umugabo wanjye yapfaga mu myaka mirongo ishize, nakomeje (...)

Sponsored Ad

Abaturage batuye ku kirwa cya Ikaria mu Bugereki babaho mu buzima butangaje burimo no kuramba ku isi bidasanzwe. umusore w’imyaka 23 muri Afurika agereranywa n’ umusaza w’ imyaka 81 waho.

Ioanna Proiou, umukecuru w’imyaka 105 yibohera ibikapu n’imyenda agurisha mu iduka rye ari nako aganira n’umunyamakuru wa BBC, atangira kuvuga ko kuramba abikesha gukora ibimunyura no kunyurwa nabyo.

Ati “Kora ibintu wumva bihuye n’icyo ukunda. Ubwo umugabo wanjye yapfaga mu myaka mirongo ishize, nakomeje gukora icyo nkunda. Hashize igihe, undi muntu yansabye ko tubana ntamubwira nti ‘Oya’. Ubu nashakanye na koroshi yanjye.”

Hirya ya Proiou abandi bantu nabo bakuze bicaye bakora utuntu dutandukanye, ari nako abakora ubucuruzi butandukanye bafungura amaduka abandi bafunga, mbese nta saha y’akazi ibaho aha.

Amaduka menshi y’aha bakoresha uburyo bugezweho, aho umukiriya aza agafata icyo ashaka agasiga amafaranga [ikiguzi cyabyo] aho.
Imibereho nk’iyi no kuramba ni kimwe mu bizwi cyane ku birwa byo mu Bugereki, ariko bikaba akarusho ku kirwa cya Ikaria, aho 1/3 by’abahatuye barengeje imyaka 90 y’ubukure.

Kimwe na Sardinia mu Butariyani, Nicoya muri Costa Rica, Okinawa mu Buyapani na Loma Linda muri California, Ikaria ni hamwe mu hantu hatanu abaturage babaho igihe kirekire cyane.

Abahanga mu mibereho ya muntu bavuga ko uku kuramba gukomoka ku mirire myiza [amafunguro yuje intungamubiri], hakaba n’abandi bavuga ko kuba imiryango idapfa gutandukana, ukwemera kwabo nabyo bigira uruhare mu kuramba kw’abantu.
Muri Ikaria abasaza bita ku mikurire y’abuzukuru babo cyangwa se bagakora ubushabitsi. Gusa Proiou we avuga ko ibyo akunda ari byo byamuhaye kuramba.
Ati”Ntukararikire ibirenze ibyo ukeneye. Niwifuza iby’abandi, bizagutera imihangayiko gusa.”Kuri aba bantu kandi igihe ni ingenzi cyane. Nkisuhuza umugabo w’imyaka 81 bafata nk’urubyiruko mu miterere y’abatuye Ikaria,Christodoulos Xenakis, uri mu kiruhuko cy’izabukuru we avuga ko igihe ari ingenzi ariko mu buryo bunyuranye n’ahandi kuko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba nta winaniza.

Iyi niyo mpamvu Christodoulos Xenakis avuga ko umunsi w’umunya Ikaria awumara afite intego. Ati “buri gihe haba hari ibyo wakora mu mwanya ufite. Ariko iyo ukora ibigushimisha cyangwa bigashimisha abandi ni gute utakumva umeze neza?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa