skol
fortebet

Imisumari irenga 100 abaganga bayisanze mu gifu cy’ umurwayi

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Abaganga bo mu mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia babaze umugabo mu gifu cye basangamo imisumali n’ ibindi bikoresho by’ ubugi.

Sponsored Ad

Dawit Teare, umuganga w’ inzobere mu kubaga ukorera mu bitaro bya Saint Pierre Addis Abeba yavuze ko uyu mugabo w’ imyaka 33 yari afite uburwayi bwo mu mutwe ari nabwo bwamuteye kumira imisumali 122 ya santimetero 10, ibikwasi bine, za crue dents, ibimene by’ ibirahure.

“Uyu murwayi yari amaze imyaka 10 afite uburwayi bwo mu mutwe, hashize imyaka ibiri yarahagaritse imiti nicyo cyamuteye kurya ibi bintu”

Niko uyu muganga yabwiye ibiro ntaramakuru bya Abafaransa nyuma yo kubaga uyu murwayi mu gikorwa cyamaze amasaha abiri n’ igice.
Yakomeje agira ati “Ntekereza koi bi bikoresho yagiye abimirisha amazi, kandi ni amahirwe yagize kuba bitaramusatuye igifu kuko yari kubikuramo indwara akaba yanapfa”

Uyu muganga yabwiye itangazamakuru ko asanzwe abaga abarwayi bo mu mutwe baba bamize ibikoresho ariko ko ari ubwa mbere abonye uwamize byinshi kuri iki kigero.
Uyu murwayi ubu ameze neza nyuma yo gukurwamo ibikoresho byari mu gifu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa