Kigali

Imodoka yataye umuhanda i Nyamirambo ikisanga iparitse hejuru y’igikoni cy’umuturage abantu bakomeje gutangazwa n’uburyo yahageze[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 12 September 2018 Yasuwe: 3988

Abaturage b’i Nyamirambo mu kagali ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge, batunguwe cyane no kubona imodoka iparitse hejuru y’inzu y’umuturage utuye muri aka gace.

Iyi modoka yabuze feri yazamukaga mu muhanda uva kuri Cercle sportif yerekeza kuri 40, bivugwako yabuze feri maze ikagira imbaraga nke bigatuma isubira inyuma maze shoferi akisanga aparitse hejuru y’igikoni cy’umuturage.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu taliki 12/09/2018, imodoka ntacyo yabaye ndetse uretse igisenge cy’igikoni iyo modoka yaparitse hejuru cyangiritse, nta bindi bintu byahungabanyijwe nayo.

Nyir’urugo Mukeshimana Huddah yatangarije umuryango.rw ko yari yagiye gutabara umuvandimwe we wari wagwiriwe n’igiti,aho yagize ati “Njyewe nari nagiye gutabara umuvandimwe wagwiriwe n’igiti, umwana yampamagaye ati imodoka iparitse hejuru y’igikoni nje nsanga koko irahaparitse, ubwo tubaza uwo mugabo wari uyitwaye atubwira ko imodoka ye yacitse feri igasubira inyuma.”

Mukeshimana yakomeje avuga ko bumvikanye n’uwari utwaye imodoka ko azatangira imirimo yo kuyisana bitarenze ejo, dore ko ari igikoni batekeragamo n’ubwiherero.

Iyi modoka yavuye hejuru y’iyi nzu ku butabazi bwa polisi, yifashishije imodoka iterura ibinyabiziga byagize ikibazo.

REBA VIDEO HASI UBURYO IYI MODOKA YURIYEMO IGIKONI:

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana muto wafashwe amashusho afashe inzoka nini yaciye ibintu hirya no...

Umwana muto w’umushinwa ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
20 October 2018 Yasuwe: 1041 0

Iggy Azalea yashyize hanze amafoto akurura abagabo mu rwego rwo kwakira...

Umuraperi Iggy Azalea yongeye gutuma benshi bavugishwa ku mbuga...
20 October 2018 Yasuwe: 659 0

Umubyeyi yihakanye umwana we kubera uburwayi bukomeye yagize

Umusore w’imyaka 18 ukomoka muri Cote d’Ivoire witwa Kambou Sie,yihakanwe na...
19 October 2018 Yasuwe: 2434 0

Amafoto asekeje y’abantu bakuru bakoze ubujiji bigatuma baca ibintu ku...

Ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amafoto y’abantu bakuru basekeje benshi...
19 October 2018 Yasuwe: 3838 0

Amafoto agaraza imbwa yatoraguye uruhinja mu bishingwe ikarushyira sebuja...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaraga imbwa yatoraguye...
18 October 2018 Yasuwe: 3893 0

Umubyeyi wangiritse bikomeye umugongo ari gutabara umwana we yakoze benshi...

Umugore witwa Fiona Simpson yakoze benshi mu bamubonye ku mutima kubera...
18 October 2018 Yasuwe: 3327 0