skol
fortebet

Impamvu itangaje ituma abagore batarabyara bicwa na kanseri mu buryo bworoshye

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu bushakashatsi bwakorewe mu baturage b’Ubwongereza na Wales bwagaragaje ko abagore benshi bakunze kwicwa na kanseri ari abadafite abana ndetse n’abatabyara kuko babona umwanya wo kwishora mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwavuze ko 72 % by’abagore batarabyara baba bafite ibyago byinshi byo kwicwa na kanseri ugereranyije n’ababyaye.

Abahanga bagerageje kureba ku bongereza bangana na 1 ku ijana bahita bemeza uyu mwanzuro.

Aba bahanga bavuze ko benshi mu bagore iyo bashatse bagabanya kunywa ku gasembuye ndetse bataha kare kuko baba bahangayikishijwe n’abana babyaye mu gihe abagore bamwe mu batarabyara banywa bagakesha kuko nta byinshi biba bibahangayikishije.

Benshi mu bagore batarabyara nibo bisiga ndetse bagakora ibintu byangiza umubiri wabo bishobora kubaviramo kanseri,akenshi babikora bashaka ubwiza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Klagenfurt muri Austria, buyobowe na Professor Paul Schweinzer,bwemeje ko abagore bafite abana badahura n’ibyago byo kurwara kanseri nk’abatabafite.

Umugore w’imyaka 70 utaragiye ku gise,aba afite amahirwe angana na 1,3 ku ijana byo kurwara kanseri mu gihe umugore wagiye ku gise kuri iyi myaka aba afite amahirwe angana na 0,4 yo kurwara iyi ndwara ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa