skol
fortebet

Impamvu yatumye Sheebah asimbuza Charly na Nina mu ndirimbo agashyiramo Bruce Melody yamenyekanye

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umujyanama w’umuhanzikazi Sheebah yatangaje ko yasimbuje ba Charly na Nina kuko yumvaga aho bari baririmbye hari hakwiye ijwi ry’umuhungu.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize hasohotse indirimbo 2 zitandukanye zose zahawe izina rimwe ‘ Embeera zo ‘ aho umuririmbyi ukorera umuziki we mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda Sheebah Karungi yashyize hanze amajwi y’indirimbo yakoranye na Charly na Nina gusa kubwo kutumvikana neza nabo bigatuma amajwi yabo ayasimbuza ijwi rya Bruce Melody kandi umushinga waratangijwe na Charly na Nina.

Umujyanama wa Sheebah uzwi ku izina rya Jeff Kiwa yavuze ko haribyo batumvikanyeho neza n’itsinda rya Charly na Nina kuko hari indirimbo bashakaga gusohora mbere yiyo bakoranye n’umuhanzikazi Sheebah areberera inyungu bituma abaha rugari bajya gukorana indirimbo na Bebe Cool nawe akomeza ibikorwa bye.

Yagize ati “ Charly na Nina ntibashyize imbere igihangano cyacu twakoranye kuko bashakaga kurangiza umushinga bari bafitanye na Bebe Cool ndetse bakifuza ko iyo ndirimbo yasohoka mbere y’iyacu byatumye mbasimbuza Bruce Melody kuko aho baririmbye numvaga hakwiye ijwi ry’umuhungu.
Mu kiganiro Nina yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko icyo bari bazi neza nuko Sheebah yifuzaga ko bakwihutisha uwo mushinga w’indirimbo yabo ku buryo isohoka mbere y’iyo bakoranye n’umuhanzi Bebe Cool yitwa ‘I do’.

Nina yasoje avuga ko ntabyinshi yavuga gusa abifuriza amahirwe masa ndetse ko Imana yabafasha indirimbo yabo ikagera kure hashoboka kuko bitabaye ngombwa yitwa iyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa