skol
fortebet

Impanga 2 zakoze agashya muri gereza

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Peru habaye agashya ubwo imfungwa yitwa Alexander Delgado ifite impanga basa yaguranye nayo ikajya gusura mama wayo abacungagereza ntibarabukwe.
Uyu Delgado wakatiwe igifungo cy’imyaka 16 kubera guhohotera umwana ndetse n’ubujura,yafashwe na polisi yo muri Peru amaze umwaka hanze ya gereza nyuma yo kumvikana n’impanga ye Giancarlo kumusigarira muri gereza ubwo yari yaje kumusura.
Ubwo aba bombi bahuraga,bahise banoza umugambi wo kugurana nyuma y’aho uyu Delgado yabwiye iyi (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Peru habaye agashya ubwo imfungwa yitwa Alexander Delgado ifite impanga basa yaguranye nayo ikajya gusura mama wayo abacungagereza ntibarabukwe.

Uyu Delgado wakatiwe igifungo cy’imyaka 16 kubera guhohotera umwana ndetse n’ubujura,yafashwe na polisi yo muri Peru amaze umwaka hanze ya gereza nyuma yo kumvikana n’impanga ye Giancarlo kumusigarira muri gereza ubwo yari yaje kumusura.

Ubwo aba bombi bahuraga,bahise banoza umugambi wo kugurana nyuma y’aho uyu Delgado yabwiye iyi mpanga ye ko ikumbuye mama wabo ku buryo bukomeye maze bahita bagurana imyenda Giancarlo w’umwere aba ariwe usigara afunzwe.

Bikimara kumenyekana aba bombi bahise bajyanwa mu rukiko bashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha gusa birangira kitabahamye aho uyu Delgado yahise yimurirwa muri gereza irinzwe cyane Giancarlo we ararekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa