skol
fortebet

Abasore babiri b’impanga bashyingiranywe n’umugore umwe mu bukwe bwaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Abasore 2 b’impanga bo muri Afurika y’ Epfo bashyingiranywe n’umukobwa umwe mu bukwe butangaje bwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Sponsored Ad

Aba basore babiri b’ impanga bari bamaze iminsi babana n’uyu mukobwa ariko bahisemo kubishyira ku karubanda mu bukwe bw’akataraboneka bwaciye ibintu biturutse ku munyamakuru wo kuri radio witwa Catchvibe Moatshe.

Aba basore b’impanga bahuruje abantu benshi bari biganjemo abagize umuryango wabo babashyigikiye ndetse bagaragaza ko bishimiye uyu mwanzuro bafashe.

Aba basore babiri b’ impanga n’ umukunzi wabo baserutse bambaye imyenda ikoze mu ruhu rw’ ingwe ndetse bafotowe barambitse ikiganza muri bibiliya irambuye.

Aba basore bakoze agashya kaje gakurikira ak’umugabo uherutse gushyingiranywa n’umukobwa we ndetse ndetse n’abakobwa 2 bashyingiranywe n’umusore umwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa