skol
fortebet

Impanga 2 zisa cyane ndetse zikora ibintu bimwe zirashaka gushyingiranwa n’abasore b’impanga ku munsi umwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Impanga zivuka mu mujyi wa Southampton mu Bwongereza,zimaze igihe kinini,zambara imyenda isa,zitera ibirungo bisa,zishyiraho imisatsi isa ndetse ngo zanize mu ishuli rimwe ariyo mpamvu ziyemeje kuzashyingiranwa n’abasore babiri b’impanga umunsi umwe.

Sponsored Ad

Shanae na Renae Nel bafite imyaka 19,bakuranye bakora ibintu bimwe ndetse bambara imyenda isa ariyo mpamvu bagiranye isezerano ko nta n’umwe wemerewe gukundana n’umusore undi nta mukunzi agira ndetse ngo barifuza gushyingiranwa n’abasore b’impanga ku munsi umwe.

Aba bakobwa batangaje,bize icyongereza ku kigo kimwe ndetse ngo kubera ukuntu basa,abasore bahoze babatereta barabitiranyaga bikababangamira.

Iyo Shanae na Renae Nel bajyaga ku ishuli,umwe yihinduraga undi umwarimu ntabimenye kubera ko buri gihe baba bambaye kimwe mu rwego rwo kwihindura umuntu umwe.

Shanae yagize ati “Abantu benshi baracanganyikirwa kuko batubonana buri gihe,dusubiriza rimwe ndetse bavuga ko duseka kimwe.Hari ubwo twatizanyaga imyenda tugahinduaranya amashuli abarimu ntibabimenye.Twiyemeje ko tutazagura imyenda igihe izaba idasa."

Aba bakobwa bavuze ko umuco wo kwambara imyenda isa watangijwe na nyina witwa Donna Boast w’imyaka 38 ubwo bari bakimara kuvuka ndetse ngo kugeza ubu yaba n’imyenda yabo y’imbere iba isa.Aba bombi bategereje kuzahura n’abandi basore b’impanga bagakundana.








Ibitekerezo

  • Mbega byiza we!!! Impanga zisa neza bazita "genuine twins" (Vraies jumelles).Ni beza cyane kandi mbifurije UBUKWE bwiza.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa