skol
fortebet

Impanga zatunguye benshi kubera umwanzuro zafashe mbere y’ubukwe bwazo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Abasore babiri b’impanga bakomoka Michigan muri USA Zack na Nick Lewan b’imyaka 24 banze gutandukana kuva bavuka aho bafashe umwanzuro wo gushyingiranwa n’abakobwa babiri b’impanga bavukana ndetse bakazaba mu nzu imwe bose uko ari bane.

Sponsored Ad

Izi mpanga zakwirakwiye mu binyamakuru kubera ko zigiye gushakana n’izindi mpanga ndetse bombi bakazabana mu nzu imwe ndetse bakazakirira abashyitsi ahantu hamwe.

Kassie na Nick nibo babanje guhura mu myaka 4 ishize barakundana niko guhita batekereza guhuza impanga zabo nazo zirakundana none ibirori birashyize biratashye.

Ubwo aba bombi basohokanaga batumiye impanga zabo nazo zirahura umubano uratangira none muri weekend bazakora ubukwe imbere y’imiryango yabo
Aba basore babiri kuva bavuka ntibigeze batandukana kuko inshuro nyinshi babaga bari kumwe none bahisemo gushaka impanga zivukana ndetse bakorera ubukwe mu minsi 2 ikurikirana.

Nubwo abashyitsi bazitabira ubukwe bwabo ari bamwe,izi mpanga zose zahisemo gukora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye kugira ngo buri umwe yishimire umunsi we wihariye.

Zack Lewan n’umukunzi we Krissie Bevier bazakora ubukwe ku wa 03 Kanama 2018 mu gihe ku munsi ukurikiraho impanga ye Nick Lewan n’umukunzi we Kassie Bevier nabo bazakora ubukwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa