skol
fortebet

Impanga zisa kurusha izindi ku isi zatangaje akandi gashya zigiye gukora nyuma yo kuba zisangiye umukunzi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Abakobwa babiri b’impanga basa cyane aribo Anna na Lucy DeCinque bakomoka mu mujyi wa Perth uherereye mu burengerazuba bwa Australia,bamaramaje kongera kwibagisha ndetse no kubyarana n’umugabo umwe basangiye nyuma yo gutakaza akayabo k’ibihumbi 195 by’amapawundi bibagisha imibiri mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Izi mpanga zisa ku buryo butangaje,zavuze ko abantu bazitutse nyuma yo kwibagisha,zikihinduza bimwe mu bice by’umubiri,aho bemeje ko abafana babo babatutse cyane ndetse bavuga ko babaye babi.

Anna na Lucy b’imyaka 33,bavuze ko byabaye ngombwa ko bafunga ubutumwa bw’abafana babo ku mbuga nkoranyambaga kubera kubibasira baabtuka ko bihinduye babi cyane nyuma yo gutanga akayabo k’ibhumbi 195 by’amapawundi bakibagisha mu maso,ibibuno,amabere n’ibindi.

Bagize bati “Twahagaritse ubutumwa abafana bacu batwoherereje kuko bwaratubabaje cyane.Uko urushaho kwamamara niko ugira abanzi benshi.Baratwibasiye kubera ko twihinduye nk’ibipupe bya Barbie.Tuba twifuza ko bimwe mu bice byacu by’umubiri biba binini cyane cyane iminwa.Twavumbuye ko yabaye minini,tugomba kuyigabanya.”

Izi mpanga zigeze gushaka kwiyahura,ziyongeresheje iminwa yazo n’ibindi bice by’umubiri kugira ngo zirusheho gusa cyane aho zemeje ko nyina ndetse n’umukunzi wazo zisangiye Ben Byrne bakunda uko zisa.

Mu mwaka wa 2014 izi mpanga zatangaje ko zisangiye umugabo umwe witwa Ben Byrne ndetse ko azirongorera icyarimwe,zifuza ko yazanaziterera inda rimwe.

Ben yabwiye abanyamakuru ko gukundana n’izi mpanga 2 bimugora kuko bimusaba imbaraga nyinshi mu gutera akabariro ndetse no gukora ibizishimisha zombi.

Uretse kuba izi mpanga zisa cyane,zambara imyenda isa ndetse ahantu hose ziba ziri kumwe ndetse no zikorana imirimo itandukanye.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa