skol
fortebet

Impanga zitaravuka zagaragaye ziri guteranira ibipfunsi mu nda ya nyina [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Abana babiri b’impanga bakiri mu nda ya nyina bafotowe n’icyuma cyo kwa muganga bari kurwanira mu nda ya nyina ubatwite.

Sponsored Ad

Ababyeyi b’aba bana bakomoka mu gace kitwa Yinchuan mu Bushinwa batunguwe n’amashusho beretswe n’iki cyuma cyo kwa muganga,ubwo babonaga abana batwite bari kurwanira inkundura mu nda ya nyina.

Amafoto ndetse n’amashusho y’iki cyuma yerekanye izi mpanga z’abakobwa ziri guterana ibipfunsi mu maso ndetse ziri kurebana.

Nubwo aba bana bagaragaye bari kurwanira mu nda ya nyina,bavutse ari bazima mu cyumweru gishize.

Aba bana biswe Cherry na Strawberry,bateye ubwoba ababyeyi babo kwa muganga ubwo bagaragazwaga n’icyuma cyo kwa muganga mu mezi 4 ashize bari kurwana, bituma bakeka ko bazavuka batameze neza.

Mu minsi ishize uruhinja rwafotowe ruri kwerekana urutoki rwa musumbazose mu nda ya nyina,bituma benshi ku isi bacika ururondogoro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa