skol
fortebet

Imyaka ibaye 63, umugore atunzwe no kurya ibiro bibiri by’umucanga

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Kusma Vati w’imyaka 78 y’amavuko atunzwe no kurya ibiro bibiri by’umucanga buri munsi. Uyu mugore avuga ko ariryo funguro rye ryanamufashije gukomeza kuramba kuri iyi Isi kugeza ubu.
Mu myaka igera kuri 63 amaze kuri iyi Isi yarurema ayimaze atunzwe n’iri funguro. Buri munsi akanja uyu muca yawubura agakoresho n’uwo kunzu ye.
Yagize ati “Maze imyaka igera kuri 63 ndya umucanga, nkunda kuwurya kandi nta ngaruka wangizeho. Sinigeze ngira ikibazo cy’igifu ndetse umunwa n’amenyo yanjye ameze neza (...)

Sponsored Ad

Kusma Vati w’imyaka 78 y’amavuko atunzwe no kurya ibiro bibiri by’umucanga buri munsi. Uyu mugore avuga ko ariryo funguro rye ryanamufashije gukomeza kuramba kuri iyi Isi kugeza ubu.

Mu myaka igera kuri 63 amaze kuri iyi Isi yarurema ayimaze atunzwe n’iri funguro. Buri munsi akanja uyu muca yawubura agakoresho n’uwo kunzu ye.

Yagize ati “Maze imyaka igera kuri 63 ndya umucanga, nkunda kuwurya kandi nta ngaruka wangizeho. Sinigeze ngira ikibazo cy’igifu ndetse umunwa n’amenyo yanjye ameze neza cyane. Nshobora gukanja ibuye rikomeye singire ikibazo.”

Kuva ku myaka 15 y’amavuko kugeza ubu agejeje 78 aracyarya umucanga.

Ikinyamakuru Metro dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu mugore yahiriwe n’ubuzima kuko nta munsi n’umwe arajya kwa muganga kubera ikibazo cy’igifu. Metro inavuga ko ibiro bibiri by’umucanga uyu mugore afungura ntacyo byahungabinyijeho ku buzima bwe kuva yatangira kuwukanja.

Ku myaka 15 y’amavuko nibwo Kusma yatangiye kurya umucanga. Icyo gihe yahise yibasirwa n’uburwayi bw’igifu ariko nyuma azagukira akomerezaho nk’uko yabyitangirije.

Ati “ Numva imyunyungugu iri mu mucanga impa imbaraga zo gukora akazi kanjye ka buri munsi ko guhinga. Abuzukuru banjye bansaba ko najya kwa muganga bakampa ubufasha bwo kureka kuwurya ariko njye mbona nta mpamvu yabyo.”

Yakomeje agira ati “ Mfite ubuzima buzira umuze kandi byose mbikesha kurya umucanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa