skol
fortebet

Indaya zakoze imibonano mpuzabitsina ku buntu n’abantu bashyinguraga umukiriya wazo-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Indaya zicuruza mu karere ka Mbale mu gihugu cya Zimbabwe zakoze agashya kadasanzwe katamenyerewe mu bihe bikomeye abantu babuze uwabo ubwo ziyemezaga gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu bari baje gushyingura mugenzi wabo w’umugabo wazitezaga imbere. Harare Metro dukesha iyi nkuru ivuga ko izo ndaya zemereye abantu bari mu kiriyo ko bakorana imibonano mpuzabitsina nta bwishyu basabwe mu gihe cy’iminsi ibiri,mu rwego rwo guha umukiriya wabo icyubahiro.
Mu baganiriye n’iki kinyamakuru (...)

Sponsored Ad

Indaya zicuruza mu karere ka Mbale mu gihugu cya Zimbabwe zakoze agashya kadasanzwe katamenyerewe mu bihe bikomeye abantu babuze uwabo ubwo ziyemezaga gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu bari baje gushyingura mugenzi wabo w’umugabo wazitezaga imbere.

Harare Metro dukesha iyi nkuru ivuga ko izo ndaya zemereye abantu bari mu kiriyo ko bakorana imibonano mpuzabitsina nta bwishyu basabwe mu gihe cy’iminsi ibiri,mu rwego rwo guha umukiriya wabo icyubahiro.

Mu baganiriye n’iki kinyamakuru kandi batangaje ko nyakwigendera uzwi ku mazina ya Mesiyas yari yaraciye ibintu mu busambanyi akaba yari azwi mu karere hose.

Umwe mu ndaya ukora uyu mwuga, Busisiwa yavuze ko nyakwigendera nubwo yari azwi nk’igisambo bo bamumenye kubera gusambana muri Mbale kandi akaba yari umukiriya wabo mwiza.

Yagize ati ” Twamumenye kubera ubusambanyi kandi yari umukiriya wacu uhoraho.”
Yakomeje avuga ko nta mafaranga bari bafite ngo baterateranye mu rwego rwo gutegura gahunda yo kumushyingura bityo batanga icyo bazi neza ko abagabo bari baje gutabara bakunda kurusha ikindi maze babemerera gukorana nabo imibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi w’umuryango wa nyakwigendera,Brandon Chikukwa yahamije ko izi ndaya ziyemeje gukora imibonano mpuzabitsina ku buntu ariko ku bantu bari baje gutabara gusa.

Yagize ati “ Sinari narigeze mbona ibintu nk’ibi aho abantu bari baje gutabara basambaniye mu modoka n’ijoro. Bakabaye baragiye ahandi hantu hiyubashye akaba ariho basambanira.”

Yakomeje agira ati “Ni serivisi bahaga buri muntu wese wari waje gushyingura,gusa nk’umuryango nta kintu twagombaga gukora kuko bakoraga icyo babona gihesha nyakwigendera icyubahiro".

Ibitekerezo

  • no muri gihenomu barahiteguriye batigaruye.

    ntakundi bari kubigenza nuko.

    Ikibi Kiri gukorwa ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa