skol
fortebet

Indege yakozwe n’urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo iri gukora urugendo mu bihugu bitandukanye aho igiye no kuza mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ndetse yamaze guhagarara bwa mbere muri Namibia mu rugendo rwayo nta kibazo igize.

Sponsored Ad

Bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri.

Iyo ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y’amikoro atandukanye.

Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko ari na we mupilote w’iyi ndege, yagize ati: “Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima”.

Abo bana bakoze iyo ndege mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y’Epfo n’uruganda rukora indege zo muri ubwo bwoko.

Papa we, Des Werner, ni umupilote utwara indege zisanzwe z’abagenzi. Avuga ko ubusanzwe bifata amasaha 3000 abantu bakuze guteranya indege yo mu bwoko bwa Sling 4.

Mu gusubira muri Afurika y’Epfo basoje urugendo rw’i Cairo, aba banyeshuri bavuga ko bazanyura mu yindi nzira, bagahagarara muri Uganda, mu Rwanda, Zambiya na Botswana.

Indi ndege yo muri ubiu bwoko bwa Sling 4 itwawe n’abapilote b’impuguke izaherekeza abo bana mu rugendo rwabo.

Ubwo bakoraga iyi Ndege

Aba bana bavuga ko bateganya kugenda baganiriza urundi rubyiruko rw’aho bazagenda banyura mu kurukangururira gushirika ubute.

Megan yagize ati: “Ni ibintu byiza cyane kubona ukuntu abantu bishimiye igikorwa cyacu. Byanteye gusesa urumeza”.

Ibitekerezo

  • Niyo mpamvu bible ivuga ko "twaremwe mu ishusho y’Imana".Bisobanura ko natwe dufite ubwenge buhambaye bwo kurema,hamwe n’urukundo nkuko n’Imana nayo ari urukundo.Ikibazo nuko dukoresha ubwenge bwacu nabi mu mibanire yacu n’abandi bantu.Imana idusaba urukundo ariko ntitubikore:Turarwana,turicana,turya ruswa,turasambana tukabyita ngo ni ugukundana,etc...Niyo mpamvu Isi ifite ibibazo byinshi.Ariko nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Hanyuma isi ihinduke paradizo.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa