skol
fortebet

Ingona yasanze abantu ku mucanga bakwira imishwaro kubera ubwoba [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Ba mukerarugendo baciye ibintu hirya no hino ku isi kubera gukwira imishwaro nyuma yo kubona ingona nini cyane ibasanze ku kiyaga barimo bogeramo.

Sponsored Ad

Aba ba mukerarugendo bari ku mucanga wo ku Nyanja yo muri Colombia,bagiye kubona babona igihuru kibyaye ingona niko kwiruka amasigamana.

Iyi Nyanja bogagamo iherereye mu majyaruguru ya Colombia hafi ya pariki yitwa Tayrona National Natural Park,ari nayo yaturutsemo iyi ngona.

Kubera ubwoba bwinsi bamwe birutse bayisanga hafi no kuyigwamo gusa kubw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Umwe mu bantu bari hafi aho,niwe wafashe amashusho iyi ngona n’aba bantu barimo bayihunga kuri iki kiyaga cyo muri Colombia.

Abayobozi bo muri aka gace karimo iyi pariki,baburiye abantu ko habamo ibikoko bikomeye bityo abantu bakwiriye kuba maso igihe bagiye kogera muri iki kiyaga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa