skol
fortebet

Ingona yiyeretse abatabazi ifite mu kanwa umugabo barimo bashaka

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Darlin Uti w’imyaka 30 ukomoka muri Indonesia,ubwo yashakishwaga n’abagize umuryango we, yagaragaye ari mu kanwa k’ingona yamwishe ubwo yari mu mazi ari gukora itiyo y’amazi yari yangiritse.

Sponsored Ad

Ubwo Darlin Uti yarimo akora iri tiyo y’amazi yari yagize ikibazo,iyi ngona yaturutse mu mazi yari ahagazemo ihita imuruma igitsina,imumanura mu mazi mu rwego rwo kumuhisha umuryango we.

Ubwo umuryango we wari uhangayitse uri gushakisha umurambo wa Darlin,iyi ngona yabiyeretse ifite umurambo we mu kanwa,niko kugerageza kurwana nayo bayambura uyu murambo.

Ubwo uyu mugabo yicwaga n’iyi ngona,yari kumwe na mushiki we wamushakiye ubufasha nyuma yo gufatwa n’iyi ngona.

Amashusho yafashwe iyi ngona yateye amenyo yayo mu nda y’uyu mugabo ndetse amaguru ye ariyo ari kugaragara hejuru yayo.

Kubera ko iyi ngona yari yararanye uyu mugabo,yamuteye amenyo mu nda aravirirana kugeza apfuye.

Abatabazi bagerageje gushaka umurambo w’uyu Darlin birangira ubonetse bajya kuwushyingura.


Ibitekerezo

  • Nukuzishyira muripark

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa