skol
fortebet

Ingona zariye umwana w’umukobwa w’imyaka 2 ubwo yinjiraga aho iwabo bazororera

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 2 witwa Rom Roath Neary ukomoka ahitwa Siem Reap muri Cambodia yariwe n’ingona ubwo yacikaga nyina wari urangaye ari kwita kuri murumuna we ajya gukinira aho ibi bikoko biba biramurya bisigaza umutwe gusa.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku Cyumweru nibwo uyu mwana yishwe n’ibi bikoko abisanzwe aho bisanzwe byororerwa n’uyu muryango,biramurya wese.

Se w’uyu mwana w’umukobwa,yageze mu rugo saa yine z’amanywa,aramuhamagara aramubura niko gutangira gushaka,aza kugera aho ibi bikoko byamuririye ahasanga amagufwa y’umutwe w’uyu mwana we.

Amashusho n’amafoto yashyizwe hanze,yagaragaje ababyeyi b’uyu mwana n’umuryango bari kurira cyane,nyuma yo kuvumbura ko ibi bikoko aribyo byamwivuganye.

Kapiteni wa Police umuryango wa Rom Roath Neary utuyemo, Chem Chamnan yagize ati “Se yabonye gusa ibisigazwa by’amagufwa ye y’umutwe mu ruzitiro rw’aho izi ngona zororerwa.”

Aba bapolisi bavuze ko uyu mwana yaciye mu rihumye nyina uherutse kubyara undi mwana,ubwo yari ahuze ari kumwitaho,ajya gukinira hafi y’izi ngona azigwamo ziramurya.

Ababyeyi b’uyu mwana bari barubatse uruzitiro runini aho bororera izi ngona gusa ngo harimo ibyuho umwana muto yashobora gucamo akazijyamo nkuko byagendekeye uyu mwana muto w’umukobwa.


Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje cyane.Byatewe n’uburangare bwa nyina.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli Petero wa 2 igice cya 3 umurongo wa 13,abantu bazabana mu mahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,shaka Imana cyane we kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Nibwo uzaba mu ijuru cyangwa muli iyo si izaba paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa