skol
fortebet

Ingwe yaguye gitumo abantu bari mu giterane bakwira imishwaro abandi barakomereka [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

Ingwe y’ishyamba yateye itaraniro ry’abantu mu ishyamba ryo Buhindi ibirukaho,biviramo abagera kuri bane gukomereka bikomeye,bajyanwa ku bitaro byari hafi aho.

Sponsored Ad

Aba bantu bari bateraniye mu gashyamba ko mu gace ka Vaniyambadi mu karere ka Tamil Nadu mu Buhindi baguwe gituma n’ingwe irabirukankana bakwira imishwaro,bituma bane muri bo bakomereka cyane.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaca ibintu hirya no hino,yafashwe n’uwari muri iri teraniro,yagaragaje aba bantu barimo abiganjemo imyenda y’umweru babyigana bahunga iki gikoko.

Kubera ubwoba uyu muntu wafashe aya mashusho utamenyekanye,yaje guta hasi iyi telefoni yayafatishaga ariruka.

Abaturage bahise bahamagara abashinzwe gucunga umutekano w’iri shyamba bari bateraniyemo,batera imiti iyi nyamaswa ibura imbaraga zo gukomeza kwiruka kuri aba baturage.

Polisi yavuze ko abantu bane aribo bakomeretse bari guhiga iyi ngwe yari yariye karungu ishaka kurya aba baturage bari bateraniye mu ishyamba.

Abantu babiri mu bakomerekeye muri uku guhunga ingwe bahise bava mu bitaro,mu gihe abandi 2 bakirembye cyane gusa ntibyavuzwe niba bariwe n’iyi ngwe cyangwa niba ari umubyigano.



Ibitekerezo

  • Uyu munsi inyamaswa nyinshi zirya abantu.Urugero ni inzoka,intare,imvubu,etc...UMUBU niwo urya abantu benshi kurusha izindi nyamaswa,ugatuma abantu barenga 1 million bapfa buri mwaka.Ariko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,abantu bazayibamo bazajya bakina n’intare,inzoka,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa