Kigali

Ingwe yateye icyaro cyo mu Buhindi irya abantu 6 biganjemo urubyiruko

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 3604

Abatuye mu cyaro cya Jalandhar mu Buhindi bahuye n’uruva gusenya ubwo baterwaga n’ingwe irarya abagera kuri 6 mu buryo bukomeye.

Aba basore 6 bariwe n’iyi ngwe,ntibapfuye ariko barumwe ibibuno n’iki gikoko cy’inkazi cyabirutseho nyuma yo kubatera.

Iyi nyamaswa y’inkazi yafashwe amashusho iri gusimbukira kuri aba basore umwe ku wundi mu rwego rwo guhangana nabo.

Uretse aba baturage,iyi ngwe yashatse kwica abashinzwe kurinda ishyamba ryo muri aka gace kubw’amahirwe nta muntu wahagiriye ibibazo bikomeye.

Abashinzwe umutekano bahise batabara nyuma yo kumva urusaku rw’abaturage bahinze umushyitsi nyuma yo kubona iki gikoko kibateye ku manywa y’ihangu.

Iyi ngwe yateye aba baturage nyuma y’aho ubuyobozi bw’aka gace bwayibonye yasohotse hanze bagashaka kuyisubiza mu ishyamba nayo yirwanaho irya abantu bari hafi yayo.

Abashinzwe kurinda ishyamba bagerageje kurasa iyi ngwe amasasu yo kuyica integer biranga biba iby’ubusa.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikimasa gifite amahembe maremare kurusha izindi nka zose ku isi cyaciye...

Ikimasa cyitwa Poncho gifite imyaka 7 gikomoka muri Leta ya Alabama...
22 June 2019 Yasuwe: 6177 0

Umugore yafatiwe ku ngufu inyuma y’akazu bategererezamo bisi ku manywa...

Umwongerezakazi uri mu kigero cy’imyaka 30 yafatiwe ku ngufu inyuma y’akazu...
22 June 2019 Yasuwe: 7118 0

Umukobwa yashakanye n’undi musore nyuma y’ibyumweru 2 yambitswe impeta...

Umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau yatunguye benshi ku mbuga...
21 June 2019 Yasuwe: 6949 5

Umugabo arashaka uwamukorera igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro gisa...

Umugabo utivuze amazina n’igihugu akomokamo ari guhiga umuntu wamufasha...
21 June 2019 Yasuwe: 3262 0

Abagabo n’abagore bandagajwe bikomeye n’agasembuye kubagusha ahantu habi...

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga I Burayi hacicikanye amafoto agaragaza...
20 June 2019 Yasuwe: 5917 0

Umugore yatewe ubumuga n’amabere ye akomeza gukura bikabije buri munsi...

Umugore witwa Lam Phrai Si Nuan ukomoka muri Thailand asigaye agenda...
19 June 2019 Yasuwe: 5641 0