skol
fortebet

Inkende yari yishwe n’inyota yashimishije benshi ubwo yafunguraga umugezi inywa amazi irangije irawufunga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Inkende yo mu gace kitwa Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde yakoze igikorwa cyashimishije benshi ubwo yari yishwe n’inyota yinjira mu rugo rw’umuntu ifungura umugezi w’amazi iranywa irangije irawufunga.

Sponsored Ad

Mu gihe abantu benshi bakunda kwangiza amazi ahanini bagafungura imigezi ntibibuke kuyifungura,iyi nkende yagaragaje ubwenge buhambaye ubwo yinjiraga mu rugo rw’umwe mu baturage baturiye ishyamba,ifungura umugezi inywa amazi irangije irawufunga neza.

Iyi nkende yafashwe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunywa aya mazi ku mugezi yarangiza ikongera kuwufunga kuwa 30 Nyakanga 2019.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bashimye byimazeyo iyi nkende kubera iki gikorwa cyo kubungabunga amazi ndetse bemeza ko izi nyamaswa zizi ubwenge nk’abantu.

Icyatangaje benshi ni uko iyi nkende yafunze uyu mugezi nyuma yo kubona umuntu wayifataga amashusho hafi aho,ntiyihutire gukiza amagara yayo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa