skol
fortebet

Inkende zarumye umugore kugeza zimwishe

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Bhuran Devi w’imyaka 59 ukomoka mu Buhindi yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yibereye mu ishyamba aterwa n’inkende ziramuruma ava amaraso menshi arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mugore ntiyahiriwe ubwo yari mu ishyamba ryo hafi y’iwe mu mujyi wa Agra kuwa mbere w’iki cyumweru saa tanu z’amanywa,itsinda ry’izi nkende riramutera riramuruma arapfa.

Abagize umuryango w’uyu mugore bamusanze mu ishyamba ari kuvirirana,bamujyana kwa muganga gusa yari yamaze gupfa kare kubera ko amaraso yari yamushizemo.

Abaturanyi b’uyu mugore bahise bajya kubwira polisi iby’urupfu rw’uyu mugore bituma benshi bifatira ku gahanga abashinzwe kurinda inyamaswa bababuza kuzica kandi zigiye kumara abantu.

Mu minsi ishize inkende yinjiye mu nzu y’umugore warimo yonsa umwana wari umaze iminsi 12 avutse muri aka gace,iramumwambura imujyana hejuru y’inzu iramwica.

Izi nkende zikomeje kwica abantu ndetse benshi bari kwimuka muri aka gace kugira ngo bahunge izi nkende zakamejeje.

Ibitekerezo

  • RIP Madame.Inyamaswa nyinshi zisuzugura abadamu.Agakoko kica abantu kurusha izindi,ni UMUBU witwa Anopheles utera Malaria.Iyi ndwara yica abantu barenga 1 million buri mwaka,kandi abandi 500 millions bakarwara.
    Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzaba dukina n’inyamaswa zitaturya.Bisome muli Yesaya 11:6-8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa