Kigali

Inkuru ibabaje y’abageni bakoze ubukwe bakora impanuka bapfa bataragera mu rugo rwabo rushya bari batashyemo[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 7 November 2018 Yasuwe: 3033

Umugore n’umugabo we bari bakimara gukora ubukwe bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu ubwo bavaga mu muhango w’ubukwe bwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 7.

Will Byler na Bailee Ackerman Byler bombi bigaga kuri Kaminuza ya Sam Houston State University.

Iyo mpanuka y’indege yabereye hafi y’ahitwa Uvalde, nko kuri kilometero 135 mu burengerazuba bwa San Antonio.

Ku mbuga nkoranyambaga, abari batashye ubwo bukwe batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha abasigaye bo mu miryango ya ba nyakwigendera.

Umwe mu nshuti zabo zo kuri Facebook, yanditse ati:“Ndashavuye bitavugwa!”

Yongeyeho ko n’umupilote wari utwaye iyo ndege na we yapfiriye muri iyo mpanuka.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo kuri kaminuza bigagaho, yasohoye itangazo kuri Facebook avuga ko ba nyakwigendera “bazahora bibukirwa ku mitima yabo yuje ubwuzu no kugira ishyaka kwabo”.

Impera ya socialnetworck ubutumwa bwa The Houstonian

Indi nshuti yabo nayo yanditse ubutumwa kuri Instagram igira iti:“Mfite amahoro kubera ko muvuye kuri iyi si mwuzuye ibyishimo n’urukundo. Mbega ukuntu ari byiza ukuntu mugiye gukora ukwezi kwa buki muri kumwe na Yezu”.

Yongeyeho ati:”Ndishimye cyane kuba narashoboye kuba hamwe namwe mwese muri iyi minsi ya nyuma. Imitima yacu irakomeretse kuri ubu, ariko tuzi ko iri atari ryo herezo“.

Bombi bari bamaze isaha imwe irenga gato basezeranye ubwo kajugujugu barimo yakoreraga impanuka mu rwuri rw’umuryango wa Byler ruri mu majyepfo ya Texas.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’abanyeshuri cyitwa the Houstonian, Will Byler yigaga mu ishami ry’ubuhinzi.

Bailee Ackerman Byler we yigaga iyamamaza-buhinzi,bombi bari bari mu mwaka wabo wa nyuma kuri iyo kaminuza.

Nkuko byatangajwe n’urwego rw’igihugu ry’umutekano mu bwikorezi, indege barimo yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Bell 206B.

Ibyasigaye by’iyo ndege byatoraguwe mu gitondo cyo ku cyumweru aho habereye impanuka. Polisi ikorera muri ako gace yavuze ko hapfuye abantu benshi, ariko ntiyatangaza amazina yabo.

Kompanyi ikora ibyo gutegura ubukwe, ku wa mbere yasohoye itangazo ivuga ko yifatanyije “n’uyu muryango muri ibi byago”.

Ku rubuga rwa Instagram, iyi kompanyi yatangaje ifoto y’ubukwe bwa banyakwigendera.

Gerald Green Lawrence, wari utwaye iyo kajugujugu, na we yatangajwe ko ari umwe mu bapfuye.

Umukobwa we yabwiye igitangazamakuru ABC ko yari yarabaye mu gisirikare cy’Amerika afite ipeti rya kapiteni ndetse akaba yaranarwanye mu ntambara ya Vietnam.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 5756 3

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 8001 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 4886 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 5097 1

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 7170 0

Nigeria: Umwana w’umukene yahawe inkunga n’ibyamamare bitandukanye nyuma yo...

Umwana w’umukobwa ukiri muto witwa Success,uherutse guca ibintu ku mbuga...
18 March 2019 Yasuwe: 4162 0