skol
fortebet

Inkuru irambuye y’ udushya tujyanye no gutera akabariro hirya no hino mu Isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Aug 2018

Sponsored Ad

Ushobora kuba ujya wibaza uko abandi bantu imibonano mpuzabitsina ibagendekera, iyi nkuru igiye kugutembereza mu bihugu bitandukanye tureba uko bakora imibonano mpuzabitsina, agaciro bayiha , bamwe tunarebe uko batereta.

Sponsored Ad

Imibonano mpuzabitsina: ni cyo gikorwa kimaze imyaka myinshi cyane gikorwa kurusha ibindi, kandi ahantu hose ku isi.

Ariko uburyo ikorwamo buratandukanye cyane bitewe n’igihugu uherereyemo.
1. Abasangwabutaka bo mu birwa bya Hawaii bita amazina ibice ndangagitsina by’imibiri yabo

Ndakubwira izina ryanjye numbwira iryawe nawe
Bijyanye n’umuco wabo, abaturage bo mu birwa bya Hawaii basingizaga, bakanaha amazina y’igikundiro, ibice ndangagitsina by’imibiri yabo.

Ariko ntibagarukiraga aho gusa. Ab’ibwami na rubanda rusanzwe rwa giseseka, bose bagiraga indirimbo yabo ijyanye n’umwanya ndangagitsina runaka.
Izi ndirimbo z’ibisingizo zashoboraga gutaka nta mbebya ndetse mu buryo buvuga ikintu kimwe ku kindi -imyanya ndangagitsina y’umuntu.
Dogiteri Milton Diamond, impuguke mu myitwarire mpuzabitsina y’Abanyahawaii mbere yuko bagera kuri iyo ngingo, avuga ukuntu indirimbo y’ibisingizo y’umwamikazi Lili’uokulani yabaga ivuga ko imyanya ndangagitsina ye "ifata umurego ikongera ikajya hasi" - iyi ndirimbo ikabivuga mu buryo bwo kwikinira.

2. Abayapani bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina

Ubuyapani ni ikindi gihugu aho umubare w’imbyaro uri kugabanuka cyane.
Kandi si ibyo gusa: gukoresha agakingirizo, ibinini byo kuboneza urubyaro, gukuramo inda ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, byose biri kugabanuka cyane.
Kunio Kitamura, ukuriye ishyirahamwe ryo kuboneza urubyaro mu Buyapani, yagize ati:
"Igisobanuro kimwe cyo nyine ni uko Abayapani bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina."
Icyegeranyo giheruka cyahishuye umubare utari bwigere ubaho mbere w’abashakanye basigaye babana badakora imibonano mpuzabitsina.
Aho kimwe cya gatatu cy’abagabo bavuga ko baba bananiwe cyane ku buryo batashobora gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse kimwe cya kane cy’abagore bakaba bavuga ko imibonano mpuzabitsina ibangamye.
Ikindi cyegeranyo, cyibanze ku bantu bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 18 kugera kuri 34 y’amavuko, cyasanze umubare w’isugi n’imanzi wariyongereye cyane mu myaka 10 ishize: abagera hafi kuri 45% bavuze ko batarigera bakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

3. Abagore bo muri Koreya y’epfo ntibashaka kubyara

Ku bagore benshi bo muri Koreya y’epfo, kubyara ntabwo biri mu bintu byihutirwa. Mu buryo bw’impuzandengo, umugore wo muri Koreya y’epfo mu buzima bwe aba yitezwe kubyara umwana umwe n’ibice 05 (1.05). Ariko iki gihugu gicyeneye uburumbuke buri ku kigero cya 2 n’igice kimwe (2.1) kuri buri mugore kugira ngo abaturage bakomeze kubaho mu buryo budahindagurika.
Bivuze ko hacyenewe inshuro ebyiri z’igikipimo mpuzandengo cy’imbyaro kiriho kuri ubu.
Mu kugerageza guhangana n’akaga k’ibura ry’abana, mu myaka 10 ishize leta yashoye miliyari zibarirwa mu macumi z’amapawundi mu bikorwa by’ubukangurambaga, ariko nubundi imbyaro zikomeje kugabanuka.
Birashoboka ko ibiciro biri hejuru cyane by’amazu cyangwa ikiguzi cyo kurera abana byaba ari byo biri inyuma y’aka kaga, ariko wenda impamvu ishoboka cyane ni umubare w’amasaha menshi abaturage bo muri Koreya y’epfo bamara ku kazi.
Kubera ko abagore bagifatwa nk’ab’ibanze mu kwita ku bana, kubyara bivuze ko umubyeyi w’umugore aba agiye guhara akazi ke cyangwa se agahitamo gukora imirimo ibiri icyarimwe - none abagore ntibashaka kubyara.

4. Uburusiya bufite umunsi wahariwe gusama

Zirikana iyi tariki. Akarere kamwe ko mu Burusiya katangije uburyo burimo ubwenge bwo gutuma abaturage bako bakomeje kugabanuka, noneho bakororoka.

Guverineri w’intara ya Ulyanovsk, iri bugufi rwose y’umurwa mukuru Moscou, yagennye itariki ya 12 y’ukwezi kwa cyenda buri mwaka nk’umunsi wahariwe gusama: ni umunsi w’ikiruhuko aho abashakanye baguma mu rugo bafite intego imwe gusa yo gukora imibonano mpuzabitsina umugore agasama.

Abashakanye bibarutse nyuma y’amezi icyenda nyuma y’icyo gihe, bahabwa impano zirimo ibyuma bifata amajwi n’amashusho, ibikonjesha ndetse n’ibyifashishwa mu kumesa.

5. Mu cyaro cya Mehinaku muri Brezili, abagabo batereta abagore bifashishije amafi

Mubwire ko umukunda wifashishije... ifi. Mu cyaro cya Mehinaku, rwagati muri Brezili, abagore babonye uburyo bworoshye bwo guhitamo uwo bazabana mu bagabo benshi baba babatereta.
Abagabo baba bari guhanganira urukundo rw’umugore bamuzanira impano y’ifi.

Noneho, umugabo buri gihe uzanye impano y’amafi menshi ni we wegukana iyo nkumi.

6. Mu gihugu cya Autriche, abagore baha abo babengutse impano y’imbuto za pome zifite umwuka nk’uwo mu bucakwaha

Ni iki kikugera ku nyota? Mu byaro byo muri Autriche, abagore bafite umuco wo kujya kubyina bafite ibice by’imbuto za pome mu bucakwaha bwabo.
Nyuma yo gucisha amaso mu bagabo bahari, umugore ahitamo uwo yabengutse akamuha agace ka rwa rubuto rwa pome rufite umwuka w’ibyuya.
Niba umugabo na we ahise amubenguka, ahita ashuna - nta gushidikanya n’impumuro itari nziza - kuri urwo rubuto.

7. Mu bwoko bw’aba Guajiro muri Colombia, umugore yegukana umugabo amukoresha amakosa

Reba neza aho ugiye gukandagira. Cyangwa ntubikore.
Aha ni umuryango w’abantu aho kubyina usobanya, mu by’ukuri bigufasha gutsinda.

Abagabo n’abagore mo mu bwoko bwa Guajiro muri Colombia, bitabira ibirori bidasanzwe by’imbyino, aho iyo umugore ashoboye kubyinisha umugabo nabi biba bivuze ko bagomba gukorana imibonano mpuzabitsina.

Biha igisobanuro gishya imvugo yuko kanaka yahengamiye kanaka.

8. Abaturage bo muri Denmark bakunze gukora imibonano mpuzabitsina iyo bari mu kiruhuko

Muri Denmark bakunda igihe cy’impeshyI. Ubushakashatsi bwakozwe na kompanyi Spies Travel ikora mu bijyanye no gutembera, bwasanze abaturage ba Denmark bakora imibonano mpuzabitsina ku kigero cya 46% iyo bari mu kiruhuko.
Si ibyo gusa. Ahubwo na 10% by’abana bo muri Denmark mu by’ukuri baba barasamwe mu gihe ababyeyi babo batari bari mu rugo.
Mu mwaka wa 2014, mu rwego rwo gushimira imiryango yashoboye kugaragaza ko umugore yasamye mu gihe bari mu kiruhuko, iyi kompanyi yahaye iyi miryango ibyo gutunga abana mu gihe cy’imyaka itatu ndetse iyemerera n’ahantu ho kuruhukira hatabangamira abana.

9. Mu Bugereki bakora imibonano mpuzabitsina cyane kurusha ahandi ku isi

Eros, ni ikigirwamana cyo mu Bugereki cyahariwe urukundo. Ubushakashatsi bwakorewe ku isi hose n’uruganda Durex rukora udukingirizo - bwakorewe ku bantu bagera hafi ku bihumbi 30 bafite hejuru y’imyaka 16 y’amavuko, mu bihugu 26 bitandukanye - Ubugereki ni bwo bwaje ku isonga.

Mu Bugereki niho abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina cyane: ni ukuvuga impuzandengo y’imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 164 kuri buri muntu buri mwaka mu gihe ubwo bushakashatsi bwakorwaga.

Wenda bishobora kuba biterwa n’imiterere y’ikirere cyaho, cyangwa bikaba biterwa n’icyaba kiri mu mazi y’ibirwa bigize iki gihugu, ariko se hari uwabatera ibuye?

Amateka y’igihugu cy’Ubugereki nayo ashobora kuba abifitemo uruhare - Abagereki bo ha mbere bari bazwi cyane kubera ukuntu bihanganiraga imibonano mpuzabitsina, bakaba abantu bavuga ikibarimo nta mbebya, kandi bakaba abantu barambukirwa mu kugerageza ibintu bishya.

Iyi nkuru UMURYANGO urayikesha BBC mu kiganiro cyayo cyitwa Crossing Continents.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa