skol
fortebet

Intama izi gutandukanya amasura y’ibyamamare nka Barack Obama n’abandi ikomeje gutangaza isi(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Intama ni inyamaswa ibarizwa mu matungo magufi, iri tungo burya ngo iyo ryigishijwe rishobora kugira ubumenyi nkubwo abantu bafite.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cambridge bakoze ubushakashatsi kuntama babona ko iyo zigishijwe zishobora kumenya gutandukanya amasura y’abantu. Imwe mu ntama zatojwe
Izi ntama bazitoje kumenya gutandukanya amasura y’abantu nuko zishobora kumenya amasura y’abantu b’ibyamamare nka Perezida ucyuye igihe wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama, (...)

Sponsored Ad

Intama ni inyamaswa ibarizwa mu matungo magufi, iri tungo burya ngo iyo ryigishijwe rishobora kugira ubumenyi nkubwo abantu bafite.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cambridge bakoze ubushakashatsi kuntama babona ko iyo zigishijwe zishobora kumenya gutandukanya amasura y’abantu.

Imwe mu ntama zatojwe

Izi ntama bazitoje kumenya gutandukanya amasura y’abantu nuko zishobora kumenya amasura y’abantu b’ibyamamare nka Perezida ucyuye igihe wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama, n’umunyamakuru wa BBC witwa Fiona Bruce.

Intama iyo zigishijwe zishobora gutandukanya amasura y’abantu, sintama gusa ahubwo n’ingagi nazo zijya zishobora gutandukanya amasura y’abantu.

Ubushakashatsi bwari bwakozwe mbere bwerekanye ko intama zishobora gutandukanya amasura y’izindi ntama na banyirazo.

Iyi ntama yashoboye gutandukanya amasura y’abantu

Porofeseri Jenny Morton wari uhagarariye ubu bushakashatsi yagize ati”mbere yuko dukora ubu bushakashatsi icyo twibazaga kandi twaje gusanga gishoboka kwari ukumenya niba intama zishobora gutandukanya amasura y’abantu ku mafoto yabo.”

Morton yakomeje avuga ko intama z’ingore umunani arizo zigishijwe gutandukanya amasura y’abantu b’ibyamamare zirebeye ku mafoto yabo, bahisemo amasura y’abantu b’ibyamamare kugira ngo barebe koko niba intama zishobora kumenya isura y’umuntu utayigaburira buri munsi.

Izi ntama zamenye amasura y’ibyamamare nka Barack Obama, bafashe amafoto abiri atandukanye yari ari kuri mudasobwa ebyiri nuko bayashyira kuri porojekiteri intama zihita zimenya amafoto y’abantu bari bazishyiriyeho.

Aya matungo amaze gutandukanya amasura bahise bayaha ikindi kizamini, bagamije kumenya niba izi ntama zashobora no kumenya amasura y’abantu bahinduranyije amafoto yabo nabwo zishobora gutandukanya amasura yaba bantu .

Izi ntama kandi bazikoreye igerageza bafata amafoto y’abantu bazigaburira bayavanga naya bandi bantu batandukanye nabwo za ntama zishobora kumenya amasura y’abantu bazigaburira.

Itsinda ry’abashakashatsi ryakoraga iri geragezwa ryatangaje ko intama ifite ubushobozi bwo gutandukanya amasura y’abantu kimwe n’ingagi ndetse n’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa