skol
fortebet

Intare y’ ingore yipfakaje

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika intare y’ingore yishe intare y’ingabo zabyaranye imigunzu itatu. Aba bami b’ ishyamba bombi babaga mu nzu yororerwamo inyamaswa bamukerarugendo bakajya kuzisura.

Sponsored Ad

Iyi ntare y’ingore izwi ku izina rya Zuri ifite imyaka 12 y’amavuko, yataye ku munigo intare y’ingabo izwi ku izina rya Nyack y’imyaka 10 y’amavuko mu nzu yororerwamo inyamaswa iri i Indianapolis ho muri Amerika. Abakozi bo kuri iyo nzu ntibashoboye kuzikiranura.

Izi ntare zari zimaze imyaka 8 zibana, ndetse zikaba zari zarabyaranye imigunzu 3 mu mwaka wa 2015.

Mu butumwa ubuyobozi bw’iyi nzu yororerwamo inyamaswa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, bwavuze ko abakozi bayo bazakora "iperereza ryimbitse" kugira ngo bagerageze kumenya impamvu ibi byabaye.

Ubwo butumwa bugira buti: "Nyack yari intare ihebuje kandi tuzayikumbura cyane."

Tambuka Facebook ubutumwa bwa Indianapolis Zoo Our Zoo family is sad to announce that 10-yr-old male African lion Nyack has died. Earlier this week he was injured... Posted by Indianapolis Zoo on Friday, 19 October 2018
Impera ya socialnetworck ubutumwa bwa Indianapolis Zoo
Abakozi bakora muri iyi nzu y’inyamaswa bavuze ko bagiye kumva bakumva "ingano idasanzwe y’umutontomo" uturuka aho izo ntare ziba.
Bavuze ko intare y’ingore Zuri yari yafashe intare y’ingabo Nyack mu ijoshi, kandi nubwo bagerageje kuzikiranura, Zuri yakomeje gufata Nyack kugeza ubwo itari ikirashya.

Itangazo ubuyobozi bw’inzu yororerwamo izi nyamaswa bwashyize ahagaragara ryavuze ko izi ntare zitari zarigeze zishyamirana mbere mu myaka 8 zari zimaranye.

David Hagan, umukuru w’iyi nzu y’inyamaswa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:
"[Abakozi] bagirana umubano n’inyamaswa, rero kuri twe inyamaswa ipfuye kiba ari igihombo kinini kuri twe. Kuri benshi muri twe, ni nko gupfusha umwe mu bo mu muryango wacu."

Iri tangazo ry’ubu buyobozi ryongeyeho ko ubu nta gahunda bufite yo guhindura uburyo intare zibana.
Gusa ngo buri gukora igenzura ngo bumenye impamvu byabaye.
Amashusho yafatiwe muri pariki zitandukanye agaragaza ko intare z’ingore zikunze kwibasira intare z’ingabo.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika intare y’ingore yishe intare y’ingabo zabyaranye imigunzu itatu.

Aba bami b’ ishyamba bombi babaga mu nzu yororerwamo inyamaswa bamukerarugendo bakajya kuzisura.

Iyi ntare y’ingore izwi ku izina rya Zuri ifite imyaka 12 y’amavuko, yataye ku munigo intare y’ingabo izwi ku izina rya Nyack y’imyaka 10 y’amavuko mu nzu yororerwamo inyamaswa iri i Indianapolis ho muri Amerika. Abakozi bo kuri iyo nzu ntibashoboye kuzikiranura.

Izi ntare zari zimaze imyaka 8 zibana, ndetse zikaba zari zarabyaranye imigunzu 3 mu mwaka wa 2015.

Mu butumwa ubuyobozi bw’iyi nzu yororerwamo inyamaswa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, bwavuze ko abakozi bayo bazakora "iperereza ryimbitse" kugira ngo bagerageze kumenya impamvu ibi byabaye.

Ubwo butumwa bugira buti: "Nyack yari intare ihebuje kandi tuzayikumbura cyane."

Tambuka Facebook ubutumwa bwa Indianapolis Zoo Our Zoo family is sad to announce that 10-yr-old male African lion Nyack has died. Earlier this week he was injured... Posted by Indianapolis Zoo on Friday, 19 October 2018
Impera ya socialnetworck ubutumwa bwa Indianapolis Zoo
Abakozi bakora muri iyi nzu y’inyamaswa bavuze ko bagiye kumva bakumva "ingano idasanzwe y’umutontomo" uturuka aho izo ntare ziba.
Bavuze ko intare y’ingore Zuri yari yafashe intare y’ingabo Nyack mu ijoshi, kandi nubwo bagerageje kuzikiranura, Zuri yakomeje gufata Nyack kugeza ubwo itari ikirashya.

Itangazo ubuyobozi bw’inzu yororerwamo izi nyamaswa bwashyize ahagaragara ryavuze ko izi ntare zitari zarigeze zishyamirana mbere mu myaka 8 zari zimaranye.

David Hagan, umukuru w’iyi nzu y’inyamaswa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:
"[Abakozi] bagirana umubano n’inyamaswa, rero kuri twe inyamaswa ipfuye kiba ari igihombo kinini kuri twe. Kuri benshi muri twe, ni nko gupfusha umwe mu bo mu muryango wacu."

Iri tangazo ry’ubu buyobozi ryongeyeho ko ubu nta gahunda bufite yo guhindura uburyo intare zibana.Gusa ngo buri gukora igenzura ngo bumenye impamvu byabaye.
Amashusho yafatiwe muri pariki zitandukanye agaragaza ko intare z’ingore zikunze kwibasira intare z’ingabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa