skol
fortebet

Intare yinjiye mu modoka yari itwaye ba mukerarugendo yitwara mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Ubwo ba mukerarugendo basuraga ahororerwa intare hazwi nka Taigan Safari Park mu ntara ya Crimea,intare yasimbutse mu modoka barimo benshi bashya ubwoba bamwe barahunga gusa yatangiye kubarigata ntiyagira n’umwe yica.

Sponsored Ad

Iyi ntare itangaje ntiyigeze igirira nabi aba bamukerarugendo ahubwo yabahobeye ndetse irabarigata irangije irigendera nubwo bose ubwoba bwabatashye babira icyuya.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike intare irumye ukuboko kumwe mu bagore bari basuye aka gace karimo izi nyamaswa z’inkazi.

Iyi ntare yitwa Filya yinjiye igana aho shoferi yari yicaye aho byasaga nk’aho nayo ishaka gufata volant ngo itware imodoka nkuko amashusho yafashwe yabigaragaje.

Benshi muri ba mukerarugendo bagize ubwoba bwinshi gusa nyuma baza gusubiza umutima mu nda nyuma y’aho iyi ntare yabisanzuyeho ku buryo bukomeye.





Ibitekerezo

  • Fantastic story!!! Bible ivuga ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bakina n’inyamaswa zose zitabarya (Yesaya 35:5,6).Ikindi kandi,isi izaba paradizo,ibibazo byose biveho.Niyo mpamvu imana idusaba gushaka cyane ubwami bwayo,aho guhera mu byisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa