skol
fortebet

Intasi y’ Abarusiya yahamije ko yishe Donald Trump wa nyawe muri 2006 agasimbuzwa umwiganano

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo uvuga ko yahoze ari maneko wabigize umwuga w’ igihugu cy’ u Burusiya yavuze ko muri 2006 we ubwe yishe Donald Trump, Moscow ikamusimbuza undi basa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’ imyaka 59 Vladimir Petrovitch Volchenkov uyu aba mu mujyi wa St-Petersburg kuva muri Gicurasi avuga ko iyo aguma mu Burusiya aba atakiriho kuko ubuzima bwe bwari hagati y’ umupfu n’ umupfumu.

Avuga ko yamaze imyaka 41 akorera KGB n’ iyayisimbuye FSB. Ngo yishe abantu 180 abitumwe n’ Uburusiya.

Abenshi muribo ngo bari Abarusiya barwanyaga Leta ariko ngo harimo n’ abanyamahanga barimo na Donald Jr Trump
Mr. Volchenkov avuga ko Trump wa nyawe yamwiciye muri Prague muri 2006 akemeza ko Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika ari umwigana.

Yagize ati “Nagombaga gukora uko nategetswe uko igipimo cyaba kimeze kose. Ntabwo nari nzi uwo Trump ariwe ubwo nategekwaga kujya kumwica. Nakoze icyo nagombaga gukora.”

Worldnewsdailyreport yatangaje ko uyu mugabo avuga ko yanigiye uyu munyemari muri hoteli ye, FSB ikamusimbuza undi basa.

“Inzego z’ ibanga ibi zibikora kenshi. Bamwe mu bakozi hari igihe babagwa amasura kugira ngo base n’ umuntu runaka wishwe bamusimbure”

Vladimir Volchenkov avuga ko yabonaga Trump nk’ umunyemari atari aziko icyo Perezidansi y’ Uburusiya ‘Kremlin’ igamije ari ukugira ngo uwo mukozi wayo azatorwe abe Perezida.

Ubwo Perezida Trump yabazwaga kuri iki kibazo yagize ati “Ni ibinyoma n’ inkuru y’ igihuha. Ndi njye wa nyawe”

Volchenkov ibi yabishyize ku mbuga nkoranyambaga, abari ku ruhande rwa Trump bamwita umubeshyi abandi bavuga ko akorera ishyaka ritavugarumwe n’ irya Trump ‘Abademukarate’.

Uyu mugabo yatangaje ko muri gihe Uburusiya bushinjwa kuba bwarivanze mu matora ya Perezida wa US yashyize Trump ku butegetsi ikintu n’ ubu kitarasobanuka neza.

Volchenkov avuga ko byinshi ku iyicwa rya Trump n’ ubundi bwicanyi bikubiye mu gitabo kibara inkuru y’ ubuzima bwe (autobiography) kizajya ahagaragara mu Ukuboza uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • AFITE IHAHAMUKA RIRENZE KUBERA AMARASO Y’ABANTU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa