skol
fortebet

Inuma yakerereje urugendo rw’indege nyuma yo kwinjira mu cyumba cy’abapilote

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Indege ya kompanyi yitwa Aeroflot yakerereje urugendo rwa SU1730 rwavaga ahitwa Sheremetyevo International Airport I Moscow rwerekeza ahitwa Petropavlovsk-Kamchatsky mu Burusiya rwagati mu gace ka Kamchatka Krai kuwa 09 Ugushyingo,kubera inuma yinjiye mu cyumba cy’aba pilote ibabuza amahwemo.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abapilote barwana no gufata iyi numa yari yasaze abandi bagerageza kuyitambika.

Uku kurwana no gufata iyi numa kwatumye urugendo rw’iyi ndege rukerererwa,gahunda y’abagenzi bari bayiteze irapfa.

Iyi numa yinjiye muri iki cyumba [cabin] cy’abapilote ubwo umwe muri bo yafunguraga umuryango aje mu kazi.

Amakuru avuga ko iyi numa yakerereje urugendo rw’iyi ndege iminota isaga 20 yose.
Amahirwe aba bapilote bagize nuko nta mugenzi n’umwe wari winjiye muri iyi ndege ngo abone intambara yabo n’iyi numa.

Ikibuga cy’indege cya Sheremetyevo nicyo gikoreshwa na benshi cyane mu Burusiya kuko abarenga miliyoni 45 bagikoresheje muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa