skol
fortebet

Inyamaswa 5 zifite akazi kandi zihembwa amafaranga menshi cyane kurusha abantu

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ubundi akenshi abantu baba batekereza ko aribo bakora akazi ariko mu bihugu byateye imbere usanga inyamaswa zirimo imbwa zihabwa akazi kandi no mu bigo bya leta ugasanga zihabwa agaciro gakomeye kurusha n’abantu.

Sponsored Ad

Izi nyamaswa twabahitiyemo usanga zihembwa amafaranga menshi bityo usanga bazishyiriraho abacungamutungo wazo ndetse bagahembwa mu mafaranga aba yarateganyijwe, mu gisikare ho zihabwa n’amapeti.

Amafaranga zihembwa akurwamo ahemba abashinzwe kuzitaho mu gihe hari n’izindi nyamaswa usanga ziba zifite umuryango zikomokamo aho abantu bashobora kuyikodesha buri kwezi bakajya bashyira amafaranga kuri konte bumvikanye naba nyiri iryo tungo.

Ifi zo mu bwoko bwa Dolphin

Ubundi akenshi usanga izi nyamaswa ziba mu mazi zikoreshwa n’ibisirikare byateye imbere. Izi fi zo mu bwoko bwa Dolphins ziba zifite akazi ko kureba ibisasu byo mu mazi, kandi izi fi ngo ziba zifite akazi ko kureba uburebure bw’ahanu runaka abasirikare bakorera mu mazi baba bazitumye.

Imbwa

Nawe waba ubizi ko imbwa zifite akazi kenshi cyane kandi ko ziba zikora mu buryo buzwi cyane. Ku mpano ikomeye cyane yo guhumurirwa ibintu biri kure ndetse ikanabitandukanya, imbwa zihabwa akazi n’agaciro gakomeye cyane mu gisirikare ndetse n’ahandi hantu ku isi.
Mu birombe byateye imbere bakunda gukoresha imbwa kugira ngo zibamenyere ibiza bigiye kuba ndetse zinahumurirwe uko ahantu bari kugana hameze.

Indogobe

Indogobe ni zimwe mu nyamaswa zitangiye kubona agaciro cyane ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona. Izi nyamaswa zikoreshwa mu buryo bwo kuyobora abantu batabona kandi ubu buryo bukaba bumaze gukura cyane.

Ipusi

Umuminisitiri w’ubwongereza niwe wahisemo ko bamuha ipusi mu buryo bwo kumurinda imbeba zitera akajagari muri iyi nzu y’igitangaza. Izi nyamaswa kandi usanga zifite abantu bazitaho kandi baziha ibyo zikeneye byose kugira ngo zibeho neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa