skol
fortebet

Inyana yavukanye imitwe ibiri ifatanye [ AMAFOTO ]

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abaturage bo mu gace ka Donggou gaherereye mu karere ka Qindu mu gihugu cy’u Bushinwa, batunguwe no kubona inka y’umwe muri bo ibyaye inyana ifite imitwe ibiri ifatanye, amaso ane, amazuru ane, amatwi abiri.

Sponsored Ad

Nyiri iyi nka yabyaye inyana idasanzwe witwa Feng Wenhong, atangaza ko iyi nka ye imaze kubyara inshuro enye, inyana zavutse mbere y’iyi zose ni nzima nta busebwa zifite.

Yagize ati “Izindi nyana zayo zagiye zivuka zimeze neza, umuryango wacu ziwinjirije asaga amayero 700”

Feng avuga ko iyi nyana ye itabasha kubyuka aho iryamye, abaturanyi be bakavuga ko aribwo bwa mbere babonye inyana iteye itya, umwe yagize ati “ntabwo nari nakabona inyana nk’iyi, nibwo bwa mbere, ntekereza ko umutwe w’iyi nyana ari munini cyane ugereranije n’isanzwe,…”. Nyiri iyi nyana avuga ko iyi nyana yonkesha iminwa ibiri.

Nk’uko ikinyamakuru Dailystar kibitangaza, Umuyobozi muri aka karere, Wu Wei ushinzwe inyamaswa n’amashyamba, yatangaje ko kuba iyi nyana ifite imitwe ibiri ari ibisanzwe, ko ari iri impinduka karande zabaye mu turemangingo tw’imyanya myibarukiro.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa