skol
fortebet

Inzoga zandagaje bikomeye Abongereza kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Urubyiruko rwinshi rw’Abongereza rwagaragaye rwasinze bikomeye nyuma yo gusohokana n’abakunzi babo mu tubari mu tubyiniro,n’ahandi hahurira abantu benshi bakanywa agasembuye kakabandagaza.

Sponsored Ad

Abahungu n’abakobwa bafotowe mu mihanda yo mu duce tw’Ubwongereza basinze cyane,bamwe bataye inkweto,abandi batabasha guhaguruka ngo batahe Imuhira.
Mu mijyi itandukanye irimo Birmingham, Newcastle na Leeds hagaragaye urubyiruko rwari rwasinze ndetse rwambaye utwenda tugufi.

Bamwe bananiwe gutaha baryama mu muhanda,mu gihe abandi polisi yabapakiye mu ma van babajyana kubaraza mu kasho bataha mu gitondo.

Nubwo bamwe mu basore bari basinze,bashoboye kugendana indabo zo guha abakunzi babo ku munsi w’abakundanye waraye wizihijwe ku isi yose.

Bamwe mu bakundanye bagaragaye bari gusomanira byimbitse mu muhanda,abandi bari kuganira na bagenzi babo bari bahuriye mu tubyiniro.















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa