skol
fortebet

Inzoga zatumye umugabo afata ku ngufu umukobwa we amwitiranyije n’umugore we

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Denmark yakoze amahano ku munsi w’ubukwe bwe ubwo yafataga ku ngufu umwana we w’umukobwa yabyaranye n’undi mugore amwitiranyije n’umugeni we.

Sponsored Ad

Muri kanama umwaka ushize,nibwo uyu mugabo yafashe ku ngufu umukobwa we ku munsi w’ubukwe bwe amwitiranyije n’umugore we mushya bari bashakanye.

Uyu mugabo w’imyaka 50 yakoze aya amahano ubwo yari yararanye n’uyu mukobwa we w’imyaka 20 wari wasinze bikarangira amufashe ku ngufu
Uyu mugabo n’umukobwa we bari bamaze iminsi batabonana ariko bahujwe n’ubu bukwe bwatumye bakora amahano.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko uyu mukobwa yananiwe kugera mu cyumba yagombaga kuraramo kubera inzoga nyinshi yari yanyoye bituma ararana na se ndetse n’umugore we mushya,bigeze mu rukerera uyu mugabo amufata ku ngufu.

Ibinyamakuru byagize biti “Umugabo yakuruye umukobwa we bari bararanye.Yaramukuruye aramwiyegereza gusa uyu mukobwa amusaba ko yabireka inshuro nyinshi.Umukobwa yananiwe kwirwanaho kubera ko yari yanyoye inzoga nyinshi.”

Nyuma yo gusambanya uyu mukobwa we,uyu mugabo utavuzwe amazina yamusabye imbabazi ndetse amusaba ko bakomeza kuvugana gusa uyu mukobwa yarabyanze amubwira ko yabikoze ku bushake kuko yamubujije akanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa